Perezida Trump mu Rugamba Rukomeye rwo Guhuza Ukraine na Russia

Mu gihe Perezida Donald Trump yemezaga ko ashobora kurangiza intambara  iri hagati ya Ukraine na Russia mu masaha 24, ibikorwa byo guhuza izi mpande zombi byakomeje kugenda bigaragaramo inzitizi zikomeye. Intambwe zimaze guterwa cyangwa gushyirwa mu bikorwa ntizihagije, ndetse ibi ibihugu byombi bikomeje guhagarara ku myanya ya politiki biriho.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2025, Perezida Trump yahamagaje ku giti cye Perezida Vladimir Putin na Perezida Volodymyr Zelenskyy, avuga ko ashaka gutangiza ibiganiro by’amahoro. Yari yarateganyije ko azahurira na Putin muri Saudi Arabia, ariko ibyo biganiro ntibyabaye, ahubwo byarangiye ari Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio uhuye na Sergei Lavrov wa Russia. Ibi byose byabaye bidatumiwemo Ukraine. Ibi byafashwe nko kwigizayo cyangwa guheza uruhande rwa Ukraine mu biganiro, ibintu bitandukanye cyane n’imiyoborere ya Joe Biden.

Umunyamabanga w’ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, na we yari ari muri ibyo biganiro, yatanze igitekerezo  agira ati “Ukraine igomba kwemera gutakaza ibice byafashwe na Uburusiya, harimo na Crimea.” Ibi byateje impaka zikomeye kuko Ukraine yagiye ishimangira ko itazigera yemera gutakaza igice na kimwe cy’ubutaka bwayo.

Ku itariki ya 28 Gashyantare, Zelenskyy yagiranye inama na Trump mu biro by’umukuru w’igihugu muri Amerika, inama yashojwe n’amagambo akomeye, aho Trump yamushinjije kuba indashimwa mu bufasha Amerika ibahereza no gufata Amerika nk’ibigarasha. Zelenskyy yasubije mu buryo butuje cyane ati: “Sindi gukina amakarita, ahubwo mbifata nk’ibintu bikomeye.”

Ibyo biganiro byakurikiwe n’ihagarikwa ry’inkunga ya gisirikare n’ubutasi Amerika yahaga Ukraine, ibintu byakomeje gutuma Ukraine igira intege nke ku rugamba. Nubwo nyuma ubufasha bwongeye gutangwa, ariko ibyo byerekanye igitutu Amerika iri gushyira kuri Ukraine kugira ngo yemere ibiganiro biganisha ku mahoro.

Nubwo bigaragara ko hari intabwe zatewe, ariko ziracyari nke ugereranyije n’intego y’amahoro arambye. Impande zombi zanze umugambi w’amahoro wa Trump, wasabaga ko Ukraine yemera gutakaza ibice yambuwe. Mu gihe Trump yakomeje gusaba amahoro, Ukraine na Russia baracyari kure y’ubwumvikane. Abasesenguzi bavuga ko amahoro arambye ashobora kugerwaho gusa mu gihe ibihugu byombi byaba byiteguye gutakaza byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *