Perezida w’imyaka 80 wa Uganda ashaka kongera gutegeka nyuma y’imyaka 40 ku butegetsi

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, ufite imyaka 80 y’amavuko, yongeye gutangazwa nk’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi (NRM) mu matora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha, bikaba bisobanuye ko ashobora kongera kwiyamamariza indi manda nyuma y’imyaka hafi 40 amaze ku butegetsi.

Mu ijambo rye ryo kwemera kuba umukandida, Museveni yavuze ko yemeye kuguma mu rugamba rwo kuzamura Uganda akayigeza ku rwego rw’igihugu gifite ubukungu buciriritse ariko bwo ku rwego rwo hejuru.

Perezida Museveni, wafashe ubutegetsi mu 1986 ayoboye inyeshyamba, amaze igihe kinini ashinjwa n’abamunenga ko agundiriye ubutegetsi akoresheje igitugu. Kuva yafata ubutegetsi, yatsinze amatora yose yakurikiyeho, ndetse n’Itegeko Nshinga ryagiye rihindurwa kabiri kugira ngo akomeze kwemererwa kwiyamamaza – habanzaho gukuraho imyaka ntarengwa ndetse n’imipaka y’umubare wa manda.

Umuhanzi wahindutse umunyapolitiki, Bobi Wine (amazina ye nyakuri ni Robert Kyagulanyi), ni we utegerejwe nk’umukandida ukomeye uzahangana na Museveni mu matora ateganyijwe muri Mutarama 2026.

Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wayne niwe mukandida ukomeye uzahangana na Museveni

Mu kiganiro yahaye BBC muri Mata, Bobi Wine yavuze ko aziyamamaza naramuka atowe n’ishyaka rye, National Unity Platform (NUP), ariko ko ubuzima bwo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bukomeje kugorana bitewe n’igitutu gikabije cya leta.

“Kuba uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda ni nko kwitwa iterabwoba,” yavuze.

Mu matora aheruka yo mu 2021, Bobi Wine yatsinzwe na Museveni ku majwi 35% kuri 59%, ariko ayo matora yashinjwe uburiganya no guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Undi munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ukunzwe na benshi, Dr Kizza Besigye, afunzwe kuva muri Ugushyingo 2024, aho aregwa ubugambanyi (treason). We n’abo bafatanyije bemeza ko ari ifungwa rya politiki.

Mu nama y’ishyaka NRM yabaye ku wa Gatandatu, Museveni yavuze ko yagaruye ituze n’iterambere muri Uganda, ndetse ko ashaka gukomeza urugendo rwo kugeza igihugu ku rwego rwo hejuru mu bukungu.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko Uganda itongera gusigara inyuma nk’uko byagenze kera, ubwo u Burayi bwahindukaga mu iterambere, Afurika yo igasigara inyuma ndetse igakolonizwa.”

Yongeyeho ko akeneye guha igihugu “intambwe idasanzwe mu bukungu” no kukigeza ku rwego rw’“upper middle income country”, nk’uko bimwe mu bihugu by’i Aziya byabigezeho nubwo bifite umutungo kamere muke.

Yarangije agira ati: “Niba bo barabishoboye, natwe turabishoboye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *