Peter Phillips, umwuzukuru wa nyakwigendera Umwamikazi Elizabeth II, yambitse impeta umukunzi we

Peter Phillips, umwuzukuru wa nyakwigendera Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza, yamaze gutangaza ko yinjiye mu rugendo rushya rw’urukundo nyuma yo kwambika impeta umukunzi we, Lindsay Wallace.

Amakuru aturuka mu binyamakuru by’u Bwongereza avuga ko aba bombi bamaze igihe bakundana mu buryo bweruye, ndetse bakaba baragiye bagaragara hamwe mu bikorwa bitandukanye by’umuryango w’ubwami n’ibirori bikomeye, bigaragaza ko urukundo rwabo rwari rumaze gufata indi ntera.

Peter Phillips afite imyaka 46 akaba ari imfura ya Princess Anne, umukobwa rukumbi wa nyakwigendera Umwamikazi Elizabeth II. Ni na we mwuzukuru wa mbere w’umwamikazi, ariko ntiyahawe izina ry’ubwami kuko ababyeyi be bahisemo ko abana babo bakura mu buzima busanzwe, badashingiye ku nyungu z’ubwami. Peter yari yarashakanye na Autumn Kelly mu 2008, babyarana abana babiri, baza gutandukana mu 2021 nyuma y’imyaka 13 babana.

Umukunzi we mushya, Lindsay Wallace, asanzwe azwi nk’inshuti y’umuryango w’ubwami kuko Peter na we basangiye ishuri rya Gordonstoun muri Scotland bakiri bato. Nyuma yo gutandukana n’abashakanye babo bombi, byatangiye kugaragara ko hari umubano udasanzwe ubahuza, byaje kwemezwa ko ari urukundo rukomeye ubwo batangiraga kugaragara bari kumwe mu birori bya rubanda no mu birori by’imiryango.

Ubu gutangaza ko biyemeje kurushinga byashimishije cyane abantu benshi bakurikirana inkuru z’umuryango w’ubwami w’u Bwongereza, cyane ko byerekana intambwe nshya mu buzima bwa Peter Phillips nyuma yo kuva mu rukundo rwe rwa mbere rwaje kurangira nabi. Nubwo hataratangazwa italiki y’ubukwe, biravugwa ko imyiteguro yatangiye kandi biteganyijwe ko buzaba ari ibirori bizitabirwa n’abo mu muryango w’ubwami ndetse n’inshuti zabo za hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *