INTARA Y’IBURASIRAZUBA
Intara y’Iburasirazuba ni imwe mu Ntara enye zigize u Rwanda ,ifite ubuso bungana na kilometero carree 9,813 ikaba igizwe n’Uturere 7(Bugesera,Gatsibo,Kayonza,Kirehe,Ngoma,Nyagatare na Rwamagana ) ,Imirenge 95,Utugali 503,Imidugudu 3,792 n’Abaturage basaga 3,563,145. Ibiro by’Intara y’Iburasirazuba biherereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge :Kigabiro, Akagari :Cyanya, Umudugudu :Rurembo
Imiterere y’Intara y’Iburasirazuba
9813
Ubuso/km2
…
Ubucucike/km2
3,563,145
abaturage mu ibarura rya 2022
7
Uturere
95
Imirenge
503
Utugari
Inshingano z’Intara
Intara ifite inshingano zikurikira:
1° Gukurikirana no kugira inama Uturere mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta;
2° Gukorera Uturere ubuvugizi;
3° Kugira inama Uturere ku bikorwa by’amajyambere;
4° Kwita ku bikorwa byo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu;