Polisi yo muri Pakistani yataye muri yombi abantu 149 bakoraga muri service center y’uburiganya

Polisi yo muri Pakistan, ibinyujije mu Ishami rishinzwe iperereza ku byaha bya cyber (National Cyber Crime Investigation Agency – NCCIA), yataye muri yombi abantu 149 bakekwaho kuba barakoraga muri “call centre” y’uburiganya ikorera mu mujyi wa Faisalabad.

Nk’uko iri shami ryabitangarije BBC, iryo fatwa ryabaye ku wa Kabiri nyuma y’amakuru bahawe n’abaturage ku bikorwa by’uburiganya byakorwaga n’icyo kigo cyitwaga ko cy’ishoramari.

Iryo tsinda ry’abo bantu ryashinjwaga gukora uburyo bwa Ponzi scheme, aho bashukaga abantu babizeza inyungu nini ku ishoramari ryabo, ariko bakabambura amafaranga menshi.

Mu bafashwe harimo:

  • 78 b’Abanya-Pakistan
  • 48 b’Abashinwa
  • 8 b’Abanya-Nigeria
  • 4 b’Abanya-Filipine
  • 2 b’Abanya-Sri Lanka
  • 6 b’Abanya-Bangladesh
  • 2 b’Abanya-Myanmar
  • 1 w’Umuzimbabwe

Mu bafashwe bose, 18 ni abagore.

Raporo ya polisi igaragaza ko abahohotewe bahabwaga inyungu ntoya ku nshuro ya mbere bashoye amafaranga, bikabagira icyizere cyo gukomeza gushora menshi. Nyuma yaho, babajyanaga mu matsinda ya WhatsApp aho bahabwaga “imishinga mito” yo gukurikira imiyoboro ya TikTok na YouTube, ibyo bikabatera gutekereza ko ari ikigo cyizewe.

“Nyuma y’icyo cyiciro, babajyanaga kuri Telegram aho bahabwaga imirimo irimo no gushora amafaranga menshi,” NCCIA yatangaje.

Muhammad Sajid, umuturage wo muri Pakistan, yabwiye BBC Urdu ko yinjijwe mu itsinda rya Telegram rifite abarenga ibihumbi mirongo, maze ashora amafaranga arenga miliyoni 3.1 z’amanyarwanda (ahwanye na $36,600) mu byiciro bitandukanye.

Mu gikorwa cyo gusaka aho iryo tsinda rikoreraga, hafashwe za mudasobwa, seriveri, ububiko bwa cryptocurrency, na SIM cards z’amahanga.

Ku wa Gatatu, abakekwaho icyaha 149 bagejejwe imbere y’urukiko. Muri bo, 87 bashyikirijwe NCCIA ku italiki ya 15 Nyakanga, bafatirwa igifungo cy’agateganyo cy’iminsi itanu mu maboko ya polisi, mu gihe abandi 62 bajyanywe muri gereza ya distrikiti mu gihe bategereje urubanza ruzaburanishwa ku wa 23 Nyakanga.

Ikindi cyatangajwe ni uko iryo tsinda ryakoreraga mu nzu ya Malik Tehseen Awan wahoze ayobora amashanyarazi mu mujyi wa Faisalabad. Gusa kugeza ubu, we ntarafatwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *