
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yerekanye ko amagambo ya Donald Trump atamukanga cyangwa ngo amuce intege, ahubwo arushaho kongera ingufu mu ntambara ye kuri Ukraine.
Ibi byagaragaye nyuma y’uko Trump, uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragaje ko Ukraine ifite uruhare mu gukomeza intambara, avuga ko ari we yayihagarika mu gihe gito.
Ibyo byavuzwe na Trump byateye bamwe mu banya-politiki n’abasesenguzi kwibaza niba bishobora guhindura imbaraga z’Uburusiya ku rugamba, ariko Putin we yahisemo kongera ibitero mu bice bitandukanye, cyane cyane mu mujyi wa Kharkiv n’uturere twa Donbas tumaze imyaka myinshi ari indiri y’intambara. Mu minsi ishize, ingabo z’u Burusiya zakajije ibitero by’indege zitagira abapilote ndetse n’ibisasu bya misile, bigamije kunaniza ubushobozi bwa Ukraine mu kurwana no kwirwanaho.
Abakurikiranira hafi ibya politiki mpuzamahanga bavuga ko Putin ashaka gukomeza igitutu ku ngabo za Ukraine no ku bafatanyabikorwa bayo mu Burayi no muri Amerika, cyane cyane muri iki gihe inkunga igomba koherezwa i Kiev ikomeje guhura n’imbogamizi zishingiye kuri politiki n’ubukungu. Ku ruhande rwa Ukraine, abayobozi barasaba ko inkunga y’imbunda n’ibikoresho biremereye yakwihutishwa kugira ngo bashobore kwirinda ibitero by’u Burusiya bikomeje kwibasira abaturage b’inzirakarengane.
Putin we akomeza kuvuga ko ibyo akora ari ukwirwanaho no kurinda umutekano w’igihugu cye n’uturere avuga ko twahoze ari u Burusiya. Ibi bikorwa byose bikomeje guca intege amahirwe y’ibiganiro by’amahoro, mu gihe abaturage ba Ukraine bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’intambara irimo gusenya ibikorwa remezo no kwangiza ubuzima bw’abantu.