
Kuri uyu wa gatanu tariki 06 Kamena 2025, Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) yateranye ku nshuro ya 29. Iteranira muri Hoteli Serena, Kigali. Ifite insangamatsiko igira iti “Uruhare rw’Inzego z’Ibanze muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2)” ndetse no kurebera hamwe icyerekezo cya RALGA 2025-2030.
ibikorwa by’ingenzi biri bukorwe muri iyi nteko rusange ni Ugusuzuma no kwemeza raporo y’ibikorwa n’imari 2024-2025, Gusuzuma no kwemeza gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari 2025-2026.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, M. Solange KAYISIRE atangiza iyi Nteko Rusange yashimye Inzego z’Ibanze ku ntambwe zimaze gutera mu miyoborere myiza, imitangire ya serivise, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, n’ibindi.

Bwana RANGIRA Bruno Umuyobozi Wungirije wa RALGA akaba n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe mu ijambo rye yavuze ati “Uyu munsi ni amahirwe adasanzwe yo kungurana ibitekerezo, turushaho kubaka umuryango wacu wa RALGA nk’urubuga rufasha abayobozi b’Inzego z’Ibanze kwiyungura ubumenyi no gusangira ubunararibonye dushaka ibisubizo ku bibazo by’abaturage, Guhurira hamwe gutya duturutse mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali, ni amahirwe duhabwa na RALGA yo kungurana ibitekerezo, kwigira hamwe no gusangizanya ubunararibonye.”.”





