Rayon Sports ikomeje gushaka abakinnyi harimo na myugariro.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka myugariro, biravugwa ko Bayisenge Emery w’imyaka 30, ari mu bakinnyi Rayon iri gushaka cyane .

Bayisenge yanyuze mu makipe menshi nka APR FC, AS Kigali na Gasogi United aherukamo. Hanze y’u Rwanda yakiniye KAC de Kénitra yo muri Maroc, USM Alger na Gor Mahia yo muri Kenya.

Ni mugihe Ntarindwa Aimable wakiniraga Mukura VS na Rutanga Eric wakiniraga Gorilla Fc nabo bari gukora imyitozo muri Rayon Sports, aho nabo baza gusinya vuba muri iyi kipe.

Rayon Sports isigaje kongeramo abakinnyi batatu harimo myugariro, umukinnyi wo hagati, na Rutahizamu.

Ni mugihe abarimo Ntarindwa Aimable wavuye muri Mukura na Harerimana Abdulaziz wavuye muri Gasogi United, bagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports yabereye mu Nzove kuri uyu wa Gatanu.

Muri iyi mpeshyi, Rayon Sports imaze kugura abakinnyi batandatu aribo Musore Prince, Rushema Chris, Tambwe Gloire, Mohamed Chelly, umunyezamu Drissa Kouyaté na rutahizamu Chadrak Bingi Bello.‎

Iyi kipe ikomeje imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2025-2026 uzatangira taliki 2 Kanama uyu mwaka, ni mugihe kandi Rayon izahagararira igihugu muri CAF Confederation Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *