Rayon Sports izakina n’ikipe ikomeye muri Rayon Day.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi ba Rayon Sports Twagirayezu Thadeo yatangaje Ikipe izahura na Rayon Sports muri Rayon Day.

Ikipe ya Younger Africans niyo bemeranyije ko bazakina mu mukino wa Rayon Day, ikaba ari ikipe ikomeye cyane yo muri Tanzania dore ko iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona igitwaye mucyeba wayo Simba Sports Club.

Rayon Sports kandi yagaruye ubukangurambaga, bwitwa Ubururu Bwacu Agaciro Kacu bwo gutera ikipe inkunga biciye ku kanyenyeri.

Rayon sports yatangiye imyitozo n’abakinnyi biganjemo abashya benshi mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026.

Ubusanzwe Rayon Day usanzwe yitwa umunsi w’igikundiro, iba hasozwa Rayon week cyangwa se icyumweru cyahariwe Rayon Sports .

Rayon Day yatangiye mu mwaka wa 2019, gusa ntiwagiye wubahirizwa dore ko wongeye gutegurwa mu mwaka wa 2023 bakina n’ikipe ya Mukura VS, nyuma muri 2024 bakina na Azam FC yo muri Tanzania.

Umukino uzahuza Rayon Sports na Younger Africans uzabera kuri sitade Amahoro mu mataliki ubuyobozi bwa Rayon Sports buzamenyesha abakunzi b’umupira wa maguru.

Ubusanzwe uyu mukino utegurwa ndetse ugakinwa mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, aho amafaranga avuye kuri sitade n’andi yose yakusanyijwe yifashishwa mu bikorwa by’ikipe by’umwihariko guhemba abakinnyi n’abandi bakozi ba Rayon Sports muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *