Rayon Sports yasinyishije Rutahizamu Chadrack Bingi Belo amasezerano y’imyaka ibiri.

Chadrack Bingi Belo w’imyaka 20, wakiniraga Darling Club Motema Pembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports.
Umunyamakuru Micky Junior, utangaza amakuru ya mbere mu mupira w’afurika yavuze ko Chadrack Bingi Belo yatsinze ibitego 20 mu mikino 45 yakiniye Darling Club Motema Pembe.


Ni mugihe muri Kanama 2024, Belo yagiye gukorera igeragezwa muri Ghana mu ikipe ya Hearts of Oak nyuma y’aho yari amaze gutsinda ibitego 15 muri shampiyona, biranga nyuma asinya amasezerano muri Al Ittihad yo muri Libya bitatinze kuko yahise aseswa.
Uyu mukinnyi aje yiyongera ku bandi bakinnyi Rayon Sports yasinyishije muri iyi mpeshyi , harimo umunyezamu Idrissa Kouyate, Prince Musore n’abandi, hatagize igihinduka Rayon Sports ikaba isigaje abakinnyi babiri harimo myugariro n’umukinnyi wo hagati.
Ikipe ya Rayon Sports iri gukora ibishoboka byose ngo yiyubake ku girango izakine amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, aho izitabira CAF Confederation Cup.
Kandi ifite umuhigo wo gutwara ibikombe bikinirwa mu Rwanda, no kugera mu matsinda baherukamo muri 2018.