Tariki ya 15 Nyakanga 2025 umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igIhugu cy’Iterambere (RDB), bwana Jean Bosco Afrika yakiriye Avi Balashnikov perezida w’Ikigo cya Isirayeli gishinzwe kohereza ibicuruzwa mu mahanga (Israel Export Institute), ari kumwe n’intumwa ayoboye, mu ruzinduko rw’akazi bagiriye mu Rwanda.

Uru ruzinduko ryabereye i Kigali rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Isirayeli mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari, ikoranabuhanga mu buhinzi (agritech), udushya (innovation), ndetse n’umutekano. Mu butumwa bwatanzwe na RDB, bwagaragaje ko uru ruzinduko ari intambwe ikomeye mu kurushaho gutsura umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu guteza imbere ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga ndetse no kongera amahirwe y’ishoramari riva muri Isiraheli riza mu Rwanda. Bwana Avi Balashnikov yashimye uko u Rwanda rwateye imbere mu nzego zitandukanye, ashimangira ubushake bwa bw’igihugu cye bwo gukomeza ubufatanye mu bikorwa bifatika bigamije iterambere rirambye. Uru ruzinduko rwitezweho umusaruro ufatika mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu mishinga izava muri ubwo bufatanye, bikaba byitezwe ko bizagirira akamaro abaturage b’u Rwanda n’abashoramari b’Abisiraheli bashaka gushora imari mu gihugu.
