RDC yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na FC Barcelona.

Minisitiri w’Imikino wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Serge Nkonde, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na FC Barcelona, ikipe ikomeye yo muri Espagne.

‎‎Ni amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombe ku munsi w’ejo hashize nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru.

Aya masezerano azibanda ku guteza imbere impano z’abana binyuze mu gushinga amashuri y’umupira w’amaguru (academies), amahugurwa y’abatoza, no kubaka ibikorwaremezo by’imikino.

‎Ni ubufatanye bwiyongera ku bwo RDC imaze kugirana n’amakipe nka AC Milan na AS Monaco, mu rwego rwo guteza imbere siporo n’urubyiruko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *