Referandumu yo kuba Umutaliyani yananiranye

Ku matariki ya 8 na 9 Kamena 2025, mu Butaliyani habaye referandumu igamije guhindura amategeko y’ubwenegihugu ndetse no kongerera abakozi uburenganzira mu kazi.

Muri iyi referandumu, kimwe mu byari biyigize ni ugusaba ko abana b’abimukira bavukiye cyangwa bamaze imyaka runaka mu Butaliyani bahabwa ubwenegihugu mu buryo bworoshye. Abateguye iyi referandumu (abarwanashyaka b’impinduka n’amashyirahamwe y’abakozi nka CGIL) bemezaga ko ibi byari gufasha ababarirwa muri miliyoni 2.5 kubona uburenganzira bwuzuye nk’abaturage b’igihugu.

iImibare igaragaza ko hitabiriye abangana na 30.6% bivuze ko batashyitse umubare uteganywa kuko itegeko ry’igihugu risaba ko nibura 50% by’abafite uburenganzira bwo gutora baba bitabiriye kugira ngo amajwi abarwe bityo icyo gikorwa gihita giteshwa agaciro byumvikanisha ko ikibazo atari amajwi nyir’izina, ahubwo ari ubwitabire bwari hasi cyane.

Perezida w’inama y’Abaminisitiri Giorgia Meloni n’ishyaka rye ryitwa “Abavandimwe b’Ubutaliyani (Fratelli d’Italia)” bashishikarije abaturage kwirinda gutora (boycott), bavuga ko ibyo byifuzo bishobora kudindiza igihugu no guha imbaraga abimukira mu buryo budakwiriye dore ko na we ubwe yanze kujya gutora. Abasesenguzi bavuga ko iyi myitwarire y’abayobozi batavugaga rumwe n’iyi referandumu yagize uruhare runini mu gutuma abaturage batitabira amatora. Hari kandi ikibazo rusange cy’uko abaturage benshi batitabira referandumu, bagasigara babirebera ku ruhande.

Nubwo iyi referandumu yanze, ibiganiro ku bijyanye no koroshya amategeko y’ubwenegihugu ntibirangiriye aho kuko abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abashinzwe ubuzima bw’abakozi bakomeje gusaba guhindura politiki zituma abana b’abimukira batarakura mu gihugu bahabwa uburenganzira bwo kugirirwa icyizere nk’abandi.

Bavuga ko igihe kigeze ngo u Butaliyani buhindure amategeko ashingiye ku mvugo bise iy’amaraso (ubwenegihugu bushingiye ku mubyeyi), ikajya ku mvugo y’ubutaka (aho umwana yavukiye cyangwa amaze igihe atuye). Ibi byagirira akamaro abimukira n’igihugu cyose, mu bihe bigaragaza gukendera k’urubyiruko n’abaturage bashaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *