RIB yafunze umukozi w’umujyi wa kigali ukurikiranyweho ruswa n’iyezandonke

Ku wa 14 Nyakanga 2025 Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi ingabire Clément, usanzwe ari umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi (Senior Civil Engineer) mu mujyi wa kigali, ukekwaho ibyaha bifitanye isano na ruswa birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’icyaha cy’iyezandonke. Nk’uko byemejwe na RIB, ifatwa rya Ingabire ryaturutse ku iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa, ryagaragaje impamvu zikomeye zishobora kumushinja kugira umutungo adashobora gusobanura inkomoko yawo.

RIB ivuga ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo hakomeze inzira z’amategeko. Ubu afungiwe ku cyicaro cya RIB ya Nyarugenge, aho akomeje gukurikiranwa mu gihe iperereza rigikomeje.

Mu itangazo RIB yashyize ahagaragara, yongeye kwibutsa abayobozi bafite ububasha mu nzego za leta ko bakwiye kwirinda kubukoresha mu nyungu zabo bwite, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. RIB iraburira kandi abantu bose kwirinda kwemera kwandikwaho imitungo itari iyabo, mu rwego rwo gufasha abanyabyaha guhisha imitungo binyuranyije n’amategeko, kuko nabo bashobora gufatwa nk’abafatanyacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *