Umunyamabanga mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) Kamarampaka Consolé yafunguye ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi 15 agenewe abagenzacyaha 35 agamije kubigisha ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga.


aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye na Rwanda National Union of the Deaf (RNUD) ndetse na NUDOR aho intego nyamukuru ari uguteza imbere ubutabera buboneye ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.mubutumwa yagejeje ku bitabiriye aya mahugurwa Kamarampaka yavuze ko kwiga ururimi rw’amarenga atariyo ntego yonyine ahubwo ko ari intambwe iganisha ku gufungura imyumvire n’ubwuzuzanye mu gutanga ubutabera kuri bose.yagize ati<< “Aya ni amahugurwa yo kwigisha ururimi rw’amarenga ariko by’umwihariko no gufungura amaso ku buzima bw’abantu bafite ubumuga, ibibazo bahura nabyo ndetse no kubasha kubaha serivisi nziza>> yavuze Kandi ko amahugurwa yitezweho kuzamura ubushobozi bw’abagenzacyaha mu gutumanaho n’abaturage bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bikaba bizatuma nta muturage usigara inyuma cyangwa ngo ahezwe mu kubona ubutabera kubera imbogamizi z’ururimi.