
Rukundo Abdul Rahman uzwi nka ‘Paplay’ ukinira Rayon Sports, yagaragaje ko abakobwa n’inzoga biri mu bituma urwego rw’abakinnyi b’abanyamahanga bakina mu Rwanda rugabanuka cyane.
Uyu mukinnyi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Akeza Sport y’iwabo mu Burundi.
Rukundo kandi yagaruye abakinnyi Bose inama, nawe ubwe yihereyeho avuga ko atazajya mu bakobwa n’inzoga ndetse ko abakinnyi Bose bakwiye kujya bita ku kazi kaba kabazanye mu gihugu.
Abakinnyi benshi b’abanyamahanga baje gukina mu Rwanda bakunze gusubira inyuma, dore ko baza bari ku rwego rwiza , hakaba hacyekwaga ko ari urwego ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ruri hasi, none umwe mu bakinnyi bakomeye b’abanyamahanga yerekanye impamvu ibitera.
Rukundo Abdul Rahman yakiniye amakipe arimo Amagaju FC na Rayon Sports akirimo kugeza ubu, mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 yatsinze ibitego 12 atanga n’imipira yavuyemo ibitego 8, ahita agurwa na Rayon Sports aho yaje neza neza bikanga, akabura umwanya wo gukina kubera ko umwanya akinamo wakinagamo kapiteni w’iyi kipe Muhire Kevin.
Kugeza ubu uyu mukinnyi aracyari muri Rayon Sports dore ko yasinyiye amasezerano y’imwaka ibiri akaba asigaje umwaka umwe.