Ruswa ni iki? sobanukirwa nayo n’ingaruka zayo ku gihugu n’abaturage

Mu bihugu byinshi, kimwe mu bibazo bikibangamiye iterambere, ubutabera n’imiyoborere myiza ni ruswa. Ni ijambo rizwi cyane, rikoreshwa kenshi mu itangazamakuru, mu biganiro bya politiki, cyangwa no mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage. Ariko se, ruswa ni iki nyirizina? Kuki ari ikibazo gikomeye? N’ingaruka ifite ni izihe?Ruswa ni igikorwa cy’uburiganya kigamije kubona cyangwa gutanga inyungu runaka binyuze mu buryo butemewe n’amategeko, aho umuntu umwe aha undi amafaranga, impano, indonke cyangwa ikindi cyose kugira ngo akore cyangwa areke gukora inshingano ze uko bikwiye. Bishobora kuba mu kazi, mu mitangire ya serivisi, mu manza z’ubutabera, mu bijyanye n’imitungo, imirimo ya Leta cyangwa ibyemezo bifatwa.

Ruswa ishobora gufata isura zitandukanye. Hari igihe umuntu aha umukozi wa Leta amafaranga kugira ngo amuhe serivisi byihuse, hari igihe usaba akazi atanga amafaranga ngo akabone, cyangwa se umuyobozi aha isoko umuntu kubera ko amukunda cyangwa kuko yahawe indonke. Ibi byose ni ruswa kandi bigira ingaruka zikomeye.

Ingaruka ya mbere ya ruswa ni ubusumbane. Iyo ruswa ibaye ndende, serivisi zishyikirwa n’abatanga indonke gusa, abandi bagacikanwa. Abatishoboye barasigara, kandi amahirwe yose y’iterambere agahabwa abifite. Bituma abaturage batizera inzego z’ubuyobozi cyangwa ubutabera.

Ruswa inangiza iterambere ry’igihugu. Amafaranga yari agenewe imishinga ifasha abaturage nko kubaka amashuri, amavuriro, imihanda cyangwa gutanga amazi n’amashanyarazi, ahinduka ay’abantu ku giti cyabo. Ibi bigatuma igihugu kiguma mu bukene, abaturage bagakomeza gutaka ibibazo by’ubuzima, amashuri y’igorofa akabura ibikoresho, n’ibitaro bikabura imiti.

Mu rwego rw’imiyoborere, ruswa ituma ubuyobozi burushaho kunanirwa. Iyo abayobozi baha imyanya abantu baziranyeho cyangwa abatanze ruswa aho guhitamo abashoboye, ubuyobozi bwuzura n’abantu batagira ubushobozi, bikarushaho gutuma abaturage bacika intege no gutakaza icyizere mu buyobozi.

Ruswa kandi ibangamira umutekano n’ubutabera. Iyo umuntu ukoze icyaha akabasha kwishyura ngo arekurwe, bikuraho icyizere cy’uko ubutabera buba bubereye buri wese. Umuturage ashobora guhohoterwa cyangwa kwamburwa uburenganzira bwe, ariko ntabashe kubona ubutabera kuko adafite amafaranga yo gutanga nk’indonke.

Binyuze mu nzego zitandukanye nka Rwanda Investigation Bureau (RIB), Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Ruswa (Ombudsman), n’inkiko, Leta y’u Rwanda ishyize imbere politiki yo kurwanya ruswa ku mugaragaro, harimo no gushyiraho amategeko ahana ababigizemo uruhare.

Kurwanya ruswa ni inshingano ya buri wese. Umuturage agomba gutinyuka kuyirwanya no gutanga amakuru aho ayibonye. Umukozi wa Leta agomba gukora inshingano ze uko bikwiye, adategereje ko agenerwa indonke, naho umuyobozi akibuka ko kwizerwa n’abaturage ari byo biramba kurusha indonke y’ako kanya.

Ese wowe wigeze guhura n’ikibazo cya ruswa? Wari uzi ko no kutamenyesha ruswa ari ukugira uruhare mu kuyishyigikira? Twandikire kuri Lazizi news.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *