Rutahizamu w’Umurundi Nibibona Eddy yasinyiye Amagaju FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Rutahizamu w’Umurundi Nibibona Eddy w’imyaka 23 wakiniraga Rukunzo FC yasinyiye Amagaju FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Nibibona Eddy yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’igihugu cy’u Burundi mu 2024-25 n’ibitego 20 akinira  Rukunzo FC, uyu mukinnyi uyoboye ba rutahizamu bo mu gihugu cy’u Burundi niwe ugiye gushakira ibitego Amagaju FC guhera mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.

‎‎Eddy yanaje mu ikipe nziza y’umwaka wa 2024/25.‎‎

Uyu mukinnyi kandi aje asanga undi mukinnyi w’umurundi witwa IRADUKUNDA Desire wakiniraga Ngozi City akaba yarasinyiye Amagaju FC amasezerano y’imyaka 2.

Amagaju FC ni ikipe ikunze guhirwa n’abakinnyi bakomoka mu gihugu cy’u Burundi dore ko mu mwaka ushize w’imikino wa 2024-2025, bari bafite Hussein Seraphe ukomoka mu gihugu cy’u Burundi akaba ariwe watsindiye Amagaju FC ibitego byinshi aho yatsinze 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *