Mu byemezo byafashwe n’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, hemejwe amasezerano mashya ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’izindi guverinoma z’ibihugu 12.

Ibyo bihugu ni: Eswatini, Guinea, Liberia, Malawi, Mali, Zimbabwe, Ubufaransa, Georgia, Pologne, Oman, Suriname na Canada. Ibi bivuze ko RwandAir izemererwa gukora ingendo z’indege zijya cyangwa ziva muri ibyo bihugu uko ari 12. Ibi bizafasha mu kongera amahirwe y’ishoramari, guteza imbere ubukerarugendo, no koroshya ubucuruzi n’imikoranire mpuzamahanga. Kwagura izi nzira ni intambwe ikomeye mu gufasha u Rwanda kwagura ubuhahirane n’isi, cyane cyane binyuze mu buryo bworoshye bwo gutwara abantu n’ibicuruzwa mu kirere.
