Rwanda FDA yahagaritse itumizwa, ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibinini byitwa RELIEF

Tariki ya 11 Kamena 2025 ikigo cy’igihugu gishinzwe Kugenzura ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo itumizwa, ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’imiti yose y’ibinini yitwa RELIEF, kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa gatatu, Rwanda FDA yavuze ko iyi myanzuro yafashwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no gukomeza igenzura ku buziranenge bw’imiti ikoreshwa mu gihugu. Nubwo impamvu yihariye y’iki cyemezo itatangajwe mu itangazo ,bivugwa ko iri hagarikwa rifitanye isano n’ubugenzuzi busanzwe bukorwa ku miti iri ku isoko. Rwanda FDA yasabye abacuruzi ba farumasi, abaganga ndetse n’abaturage bose guhita bahagarika ikoreshwa rya RELIEF, kandi abacuruzi bafite iyi miti mu bubiko basabwe kuyishyikiriza inzego zibishinzwe mu buryo bwihuse. Iki kigo cyijeje abaturage ko kizakomeza gutanga amakuru arambuye ku mpamvu y’iki cyemezo ndetse n’icyakurikira nyuma y’isuzuma rirambuye rizaba rimaze gukorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *