Rwanda FDA yakuye ku isoko inzoga yitwa “Ubutwenge” itujuje ubuziranenge.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzuzi bw’ ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) rwatangaje ko rwakuye ku isoko inzoga yitwa UBUTWENGE, kubera ko yakorwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi itujuje ibipimo by’ubuziranenge bisabwa.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa twitter (X), Rwanda FDA ivuga ko iyo nzoga itakorewe mu kigo cyemewe n’amategeko, ndetse ikaba yaragaragayeho ikibazo cy’umutekano w’abayinywa.

Rwanda FDA ivuga ko gukomeza kuyinywa bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Iki kinyobwa cyavanywe ku isoko nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzobere mu by’ubuziranenge bw’ibinyobwa, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage. Rwanda FDA yasabye abacuruzi bose guhita bakura UBUTWENGE mu bubiko no mu maduka yabo, naho abaturage basabwa kwirinda kuyinywa cyangwa kuyigurisha, Inabasaba gutanga amakuru ku muntu wese ugaragara acuruza cyangwa atunganya iyo nzoga mu buryo butemewe.

Ubuyobozi bwa Rwanda FDA bwibukije ko buri wese ukora cyangwa acuruza ibinyobwa n’imiti agomba kubikora yisunze amategeko,n’ubuziranenge hagamijwe kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *