
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League yigijwe inyumaho ukwezi nyuma y’uko hari ibikorwa byinshi mu mupira w’amaguru bitandukanye biteganyijwe kuba muri uku kwezi.
Mu kwezi kwa Kanama iyi shampiyona yari gutangiriramo nibwo hazaba ibikorwa bya siporo bikurikira:
Rayon Day , Umunsi w’igikundiro uteganyijwe kuba taliki ya 15 uku kwezi, uyu ni umukino mpuzamahanga wa gicuti aho Rayon Sports izakina na Younger Africans yo muri Tanzania, iki gihe nibwo amakipe yombi azerekana abakinnyi baguze akaba ari nabo bazakoresha uyu mwaka.
Nyuma y’iminsi ibiri Rayon Day ibaye, taliki ya 17 Kanama uyu mwaka APR FC izakina umukino mpuzamahanga wa gicuti na Simba SC yo muri Tanzania nazo akazaba ariho zereka abakunzi bazo abakinnyi zaguze.
Ni mu gihe biri kuvugwa ko APR FC izakina undi mukino mpuzamahanga wa gicuti na Kaizer Chiefs yo muri Afurika Yepfo, aho biramutse bikunze bakina taliki ya 23 Kanama 2025.
Nyuma y’uwo mukino kandi taliki ya 25 ikipe y’igihugu y’ u Rwanda Amavubi azatangira imwiherero aho bazategura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi cyizabera muri Amerika, Canada na Mexique muri 2026.
Amavubi azaba ategurwa imikino 2 azayihuza na Nigeria taliki ya 6 Nzeri, ukazabera mu gihugu cya Nigeria nyuma yaho taliki ya 9 Zimbabwe ikacyira u Rwanda mu mukino uzabera muri Afurika Yepfo.
Igikombe cyiruta ibindi mu Rwanda FERWAFA Super Cup giteganyijwe kuba mbere ya shampiyona cyikazaba taliki ya 13 Nzeri uyu mwaka, aho Rayon Sports izesurana na APR FC.
Rwanda Premier League izatangira mu mataliki ya 19-21 Nzeri uyu mwaka, kugeza ubu APR FC niyo kipe ifite ibikombe byinshi bya shampiyona ni ibikombe 23, igakurikirwa na Rayon Sports ni bikombe 10.