Sena y’u Rwanda binyuze muri Komisiyo yayo ya politiki n’imiyoborere yatangiye igikorwa cyo kugenzura imikorere y’imitwe ya politiki yemewe mu gihugu hagamijwe kureba niba yubahiriza amategeko agenga imikorere yayo.iki gikorwa ni kimwe mu nshingano za sena nk’inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko no guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye ku mahame ya demokarasi.

nk’uko byatangajwe niyo komisiyo igenzura rizakorwa mu buryo bubiri harimo Kugirana ibiganiro n’abahagarariye imitwe ya politiki yose, kugira ngo basangizwe amakuru ku mikorere y’iyo mitwe n’imbogamizi zishobora kuyibangamira, gusesengura inyandiko zitandukanye zerekeranye n’imikorere ya buri mutwe wa politiki, zirimo raporo z’akazi amategeko shingiro, n’izindi nyandiko zifatika.muri rusange iri genzura rizafasha gusobanukirwa uko imitwe ya politiki ikora ndetse ritange umurongo ku buryo yakomeza gutanga umusanzu mu miyoborere y’igihugu iri genzura nanone ryitezweho kandi gufasha gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda binyuze mu ruhare imitwe ya politiki igira mu miyoborere rusange.