EAC: Umuryango uhuza ibihugu mu guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage

East African Community (EAC) ni umuryango ugizwe n’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, washinzwe hagamijwe guteza imbere ubufatanye mu bukungu, muri politiki no mu mibereho myiza y’abaturage. Watangijwe bwa mbere mu mwaka wa 1967, ariko uza guhagarara mu 1977. Nyuma y’imyaka irenga makumyabiri, mu 1999, EAC yasubukuwe ku mugaragaro, itangira imirimo yayo mu buryo bushya mu mwaka wa 2000.

Uyu muryango uhuza ibihugu umunani ari byo uRwanda, uBurundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), na Somalia iherutse kwemererwa kwinjira, igikomeje urugendo rwo kwinjizwa mu muryango burundu. Intego nyamukuru ya EAC ni ugushyiraho isoko rusange, umuryango w’ubukungu ukoresha ifaranga rimwe, ndetse no kugera ku bufatanye bwa politiki buhamye hagati y’ibihugu biwugize.

Isoko rusange ryatangiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo abantu, ibicuruzwa, serivisi n’imari bishobore kwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu bya EAC nta nkomyi. Ibi byafashije kongera ubucuruzi hagati y’abaturanyi no guteza imbere inganda zo mu karere. Ubufatanye mu bukungu burimo no gutegura ifaranga rimwe rizakoreshwa n’ibihugu byose bya EAC, bigamije koroshya ubucuruzi no kongera ishoramari. Harimo kandi ibiganiro bigamije kurema ihuriro rya politiki ryatuma ibihugu bigira ubuyobozi buhuje imyumvire n’imigambi.

Muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, EAC ishyira imbere uburezi bufite ireme, ubuvuzi buhamye, kurwanya ubukene no kwimakaza uburinganire n’ubutabera kuri bose. Kuva isoko rusange ryatangira, abaturage b’ibihugu bigize EAC bemerewe kwinjira, gutura no gukorera mu bindi bihugu bya EAC nta mbogamizi, ibintu byongereye ubwisanzure n’ubuhahirane.

Nubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa, haracyari imbogamizi zishingiye ku kutubahiriza amategeko amwe ku rwego rw’akarere, ubukungu butangana hagati y’ibihugu ndetse n’imbogamizi mu mikoranire y’inzego za leta z’ibihugu bigize uyu muryango.

Nubwo bimeze bityo, EAC irakomeje gufata ingamba zigamije kurushaho gushyira mu bikorwa intego zayo, no guharanira ko ubufatanye bw’akarere bufasha abaturage kubona amahirwe angana, amajyambere arambye n’ubumwe bwuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *