
“Door to Hell” cyangwa se “Irembo ry’Ikuzimu” ni ahantu hihariye kandi hamenyekanye cyane ku isi kubera uburyo hasa nko mu muriro udacogora. Iri zina ryahawe ikidendezi cyaka umuriro kiri muri Derweze, agace ko mu butayu bwa Karakum muri Turkmenistan. Uyu muriro umaze imyaka myinshi utazima, bikaba bituma abantu bawita “Irembo ry’Ikuzimu
Mu mwaka wa 1971, abashakashatsi b’Abasoviyeti (Soviets) bari bacukuye mu butaka bashaka gaz naturel (natural gas). Mu gihe barimo gucukura, ubutaka bwari bugizwe n’ubutare bushobora kugwa (limestone) bwaraguye, bigira aho hantu icyuho kinini — sinkhole — gifite metero zirenga 60 mu bugari na metero 20 z’ubujyakuzimu.

Abahanga batekereje ko icyo cyobo cyuzuye gaz nyinshi ishobora guteza ibyago ku buzima bw’abantu no ku bidukikije. Kubera iyo mpamvu, bafashe icyemezo cyo gucana iyo gaz kugira ngo izashire vuba. Ariko ibyo ntibyagenze nk’uko babiteganyaga n’ubushyuhe bukabije n’umuriro ukomeza gushyuha, kugeza n’ubu umuriro urakomeza kuzamuka utazima.
Impamvu iki Gice gikunzwe cyane n’abakerarugendo
- Ni kimwe mu bice bidasanzwe ku isi abantu bashobora gusura, kigaragara nk’umuryango ugana mu muriro.
- Abakerarugendo baturutse impande zose z’isi baza kuhareba ku bifuza kwirebera uwo muriro w’umwimerere.
- Nubwo ari ahantu hakaze, hari amafoto meza cyane akoreshwa n’abafotora n’abamamaza ibikorwa by’ubukerarugendo.

Ingaruka ku bidukikije
- Umuriro ukomeza gutwika gaze nyinshi, harimo na methane, itera ihumana ry’ikirere.
- Hari ibiganiro ku rwego mpuzamahanga byo gushaka uko uyu muriro wagabanywa cyangwa wacibwa, ariko kugeza ubu ntabwo biragerwaho.
Door to Hell ni ikimenyetso cy’imbaraga z’isi n’ubushakashatsi butavumbuwe. Nubwo ari umuriro, udatezuka, uhora waka nk’akaziba k’umuriro utazima. Ni ahantu hadasanzwe, hakurura abifuza ibidasanzwe mu binyabuzima, mu mateka n’ubumenyi.