
Sultan Kösen ni umugabo ukomoka muri Turukiya wavukiye mu gace kitwa Mardin ku itariki ya cumi Ukuboza mu mwaka wa 1982, abantu benshi bamuzi nk’umuntu muremure ku isi kuko afite uburebure bwa metero ebyiri na santimetero mirongo itanu n’imwe (2.51 m). Ubu burebure budasanzwe bwamugize icyamamare ku isi hose ndetse yandikwa mu gitabo cy’abafite uduhigo ku isi kizwi nka Guinness World Records
Ubuzima bwe ntabwo bwari bworoshye kubera uburebure bwe. Sultan akenshi ahura n’ibibazo mu buzima bwa buri munsi nk’aho kubona imyambaro imukwira biba bigoye kubona inkweto zimuha umutekano nabyo bikaba ingorabahizi ndetse n’imodoka cyangwa intebe bisanzwe biba bidakwiranye n’ingano y’umubiri we Kugenda na we ahora yifashisha inkoni zabugenewe kuko amaguru ye ari manini kandi atagendana n’ibikoresho bisanzwe

Sultan avuga ko ubwiyongere bwe bwaturutse ku ndwara yitwa gigantism aho umubiri we wakoze imisemburo myinshi ituma imikurire ikomeza birenze urugero; Mu gihe yari amaze gukura yahuye n’abaganga bo muri Amerika bashaka gufasha guhagarika iyo mikurire y’umubiri kandi barabigerageje nubwo uburebure bwe bwari bumaze kugera ku rwego rwo hejuru

Nubwo ahura n’imbogamizi nyinshi Sultan ahora yishimye akunze gusetsa no gukina n’abantu bagasigara batangaye uburyo yicisha bugufi kandi yishimira ubuzima bwe uko buri Akunda gufotorwa n’abantu bamubonamo igitangaza ndetse akunze gutumirwa mu bikorwa bitandukanye ku isi hose aho asangiza abandi ubuzima bwe
Inkuru ya Sultan Kösen itanga isomo ry’uko buri wese ashobora kugira ibidasanzwe bimuranga ariko agomba kubyakira akabibyaza umunezero ndetse no kwigirira icyizere Nubwo ubuzima butaba bworoshye burundu hari igihe impano cyangwa imiterere idasanzwe iba intandaro yo kumenyekana no guha abandi ibyishimo n’ubutumwa bw’ihumure