Tariki 2 Nyakanga: Umumsi wahariwe gutebya

Umunsi Mpuzamahanga wo Gutebya (International Joke Day) wizihizwa buri mwaka tariki ya 2 Nyakanga. Uyu munsi wagenewe gushimangira agaciro ko guseka no gutebya mu buzima bwa buri munsi.

Nubwo benshi batawumenyereye cyangwa bawitiranya n’Umunsi wa April Fool’s Day uba tariki ya 1 Mata, ibi bihe byombi biratandukanye mu ntego no mu myitwarire.

International Joke Day si igihe cyo kwishimira imikino ifite ingaruka mbi cyangwa imigambi yo guhenda abandi. Ahubwo, ni umwanya wo gusangiza abandi ibitwenge, udukuru dusetsa, amagambo y’urusobe, cyangwa inkuru zigaragaza ubuhanga mu gutera akanyamuneza. Ni umunsi abantu bibutswa ko guseka ari bumwe mu buryo buhendutse kandi bunoze bwo kuvura umutima, kugarura icyizere no kongera isura y’ibyishimo mu mibereho y’abantu.

Nk’uko byagiye bigaragara ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, uyu munsi ukoreshwa mu gusabana mu miryango, ku kazi, mu mashuri ndetse no ku mbuga za internet. Hari abategura amarushanwa y’inkuru zisetsa, abandi bagashyira amafoto asekeje cyangwa videwo kuri TikTok, Instagram, cyangwa WhatsApp, abandi bakandika amagambo y’urusobe arimo ubuhanga bwo gusetsa cyangwa bahimba udukino duto two gushimisha bagenzi babo.

Amateka agaragaza ko uyu munsi watangiye kwizihizwa bwa mbere nk’igitekerezo cy’umwanditsi witwa Wayne Reinagel, agamije gufasha abantu guhangana n’agahinda cyangwa umunaniro bakoresheje uburyo bworoshye bwo guseka. Ibihugu byinshi bikize cyangwa bifite imbuga z’itangazamakuru zitanga umwanya wo kwidagadura, byagiye bihimba uburyo bushya bwo gusetsa burimo amafilime, amarushanwa, ibiganiro bisekeje kuri radiyo, ndetse n’ibikorwa bitandukanye bisetsa.

Nubwo mu Rwanda uyu munsi utaramenyekana cyane, waba ari umwanya mwiza wo gushishikariza urubyiruko n’abaturage muri rusange guha agaciro umwanya wo gusetsa no gusetswa, kuko bifite akamaro gakomeye mu buzima. Abahanga mu buzima bw’imitekerereze bagaragaje ko guseka bifasha kongera intungamubiri mu bwonko, kugabanya umunaniro w’ubwonko, ndetse bigateza imbere ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Gukora ku mutima w’abantu ubinyujije mu gutebya ni igikorwa gihesha icyubahiro uwabikoze ndetse kikanahuza imitima. Ni yo mpamvu umunsi nk’uyu utagombye gutekerezwa nk’igihe cy’urwenya gusa, ahubwo nk’umwanya wo kwereka abandi ko tubitayeho, ko dushobora kubashimisha kandi ko dukwiye gusangira ibyishimo nk’uko dusangira ibyago.

Ku ya 2 Nyakanga, tuributswa ko isi irushaho kuba nziza igihe abantu baseka, bagasabana mu munezero no mu rukundo. Ni umunsi udusaba guha agaciro ibitwenge, kuko bigira ubushobozi bwo guhindura umunsi w’umuntu, ndetse rimwe na rimwe n’ubuzima bwe.

Mbese ni nk’umunsi wa “Paracetamol y’umutima” ku buntu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *