Tariki 28 Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Hepatite

Buri mwaka, ku itariki ya 28 Nyakanga, isi yose yifatanya kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Hepatite, umunsi wihariye washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) mu rwego rwo kwibutsa abantu uburemere bw’indwara ya hepatite, ubukana bwayo, uburyo bwo kuyirinda no gukangurira abayirwaye kuyivuza hakiri kare.

Hepatite ni indwara y’umwijima iterwa n’udukoko duto twitwa virusi, ikaba iri mu byorezo bihitana abantu benshi ku isi mu gihe itavuwe hakiri kare.

Uyu munsi watoranyijwe ku ya 28 Nyakanga kuko ari umunsi w’amavuko wa Dr. Baruch Samuel Blumberg, umushakashatsi w’Umunyamerika wavumbuye virusi ya Hepatite B ndetse akaba yarahawe n’igihembo cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 1976 kubera uruhare yagize mu guhashya iyi ndwara. Kubera ubu bushakashatsi bwe, habonetse uburyo bwo gukora urukingo rwa Hepatite B rufasha abantu benshi kwirinda.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ihamagarira ibikorwa byihuse byo gukuraho inzitizi zose zishingiye ku bukungu, imiterere y’imibereho ndetse n’imiyoborere harimo no guca akato bikibangamira gahunda yo guhashya indwara ya hepatite no gukumira kanseri y’umwijima.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye iheruka gukorwa 2022 igaragaza ko abantu basaga miliyoni 304 ku isi babana na virusi za hepatite yo mu bwoko bwa B na C, ni mu gihe icyo gihe abari bamaze guhitanwa na yo basagaga Miliyoni 1.3 benshi muri bo batabizi kuko benshi bayirwara mu gihe kinini nta bimenyetso bifatika bagaragaza.

Kwizihiza uyu munsi bigamije gukangurira abantu kwipimisha byihuse, ababyeyi bagakingiza abana babo urukingo rwa hepatite B mu gihe gikwiye, abarwayi bagafashwa kubona imiti ku gihe kandi abantu bose bagahabwa ubukangurambaga bwo kumenya uburyo iyi ndwara yandura n’uko bayirinda. Hepatite ishobora kwandurira mu maraso, mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, gukoresha inshinge zakoreshejwe cyangwa gusomana n’umuntu uyirwaye. Kubimenya no gufata ingamba ni intwaro ikomeye mu kuyirwanya.

Uyu munsi ni umwanya wo gusaba ibihugu kongera ubushobozi bw’ibigo nderabuzima mu buryo bwo kubona ibikoresho byo gupima hepatite ku buntu cyangwa ku giciro gito, gutanga inkingo zihagije ndetse no kuvura abarwayi batishoboye. Ni n’umwanya wo gukangurira abayobozi n’abafatanyabikorwa gushyiraho amategeko n’ingamba zihamye mu guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho imibare y’abandura ikiri hejuru.

Nk’uko bivugwa na World Health Organization, Hepatite ishobora gukumirwa kandi igakira neza iyo imenyekanye kare. Abantu benshi ntibakwiye gukomeza gupfa bazize uburangare cyangwa kubura amakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *