Tariki ya 5 Kamena, Gutangazwa bwa mbere kw’indwara ya SIDA

Ku itariki ya 5 Kamena 1981, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) cyatangaje inkuru y’uko hari abasore batanu b’abatinganyi bo muri Los Angeles barwaye indwara idasanzwe yo gucika intege k’ubudahangarwa bw’umubiri (immune deficiency), aho bagaragaragaho uburwayi bw’ubuhumekero busanzwe buzwi nka Pneumocystis carinii pneumonia (PCP).

Iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cya CDC (Morbidity and Mortality Weekly Report – MMWR), igaragaza impungenge z’uko hari indwara nshya itaramenyekana neza, ishobora kuba yandura kandi ikaba ifite ubukana budasanzwe. Muri icyo gihe, nta n’umwe wari uzi ko ari intangiriro y’icyorezo cyaje kwitwa SIDA (AIDS), cyaje guhitana abantu barenga miliyoni 40 ku isi kuva icyo gihe.

Uretse kuba byari inshuro ya mbere bitangajwe ku mugaragaro, iyi raporo yaciye ibintu mu nzego z’ubuzima ku isi, ishyiraho urufunguzo rwo gutangiza ubushakashatsi ku ndwara ya HIV/SIDA, byaje gutuma hashyirwaho uburyo bwo kuyirinda, kuyipima no kuyivuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *