Minisitiri Kanimba ni muntu ki?

Minisitiri Francois Kanimba yavutse taliki 18/03/1958, avukira mu Murenge wa Kamegeri, mu Karere ka Nyamagabe (hahoze ari Gikongoro).
Ababyeyi ntibigeze biga, bari abahinzi ariko Papa we yarwaniye ishyaka abana be kugira ngo bige ariko by’amahirwe make, uretse Kanimba Francois abandi kwiga byarabananiye, bava mu ishuri bajya gucuruza.
Francois Kanimba yagize ati, “Papa yigeze ashaka kwiga ariko bene se baranga ngo najye kuragira inka ariko yarazi gusoma no kwandika, Papa ntiyize ariko yarabikundaga ku buryo yifuzaga ko twese twiga.”
Amashuri Kanimba Francois yize
Amashuri abanza: 1963-1971Amashuri yisumbuye: 1971-1977(Runyombya, Shili/Nyanza)Kaminuza: 1977-1983(IAMCA/Universite de Paris)-Economic statistician |
Nyuma yo kurangiza kwiga mu Bufaransa mu 1983 yahise ajya kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Mata 1984-1994: Yabaye umuyobozi mukuru muri Ministeri y’Igenamigambi ku myaka itandukanye.1994-Ugushyingo 1995: Yasubiye muri Ministeri y’Igenamigambi nyuma ya Jenoside.Ugushyingo 1995-Kamena 2000: yahagarariye Banki y’Isi mu Rwanda (principle economist).Kamena 2000-Mata 2002: Guverineri wa mbere wungirije wa banki y’igihugu.Mata 2002-Gicurasi 2011: Guverineri mukuru wa banki y’igihuguGicurasi 2011-???: Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda |
Uko agereranya ubukungu mbere na nyuma ya Jenoside
Minisitiri Francois Kanimba yabaye umukozi muri Ministeri y’Igenamigambi kuri Leta ya Perezida Juvenal Habyarimana, Jenoside yakorewe abatutsi irangiye yakomeje iyo mirimo ndetse ahagararira u Rwanda (Mutarama 1995) mu biganiro byo gushakira u Rwanda abaterankunga, Inama yabereye i Geneve mu Busuwisi, icyo gihe abaterankunga biyemeza gutanga Miliyari imwe y’amadolari y’Amerika.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yagize icyo avuga ku bukungu bw’u Rwanda mbere ya Jenoside.
“Navuga ko ubukungu bw’u Rwanda mbere ya Jenoside bwari bwifashe nabi, kugira ngo ukore ubucuruzi byari bigoye cyane, nta muntu wari wemerewe gutunga amadovize, byasabaga uruhushya rwa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR yari ifite Monopoly ku madovize).
Rimwe na rimwe wabonaga serivisi bishingiye ku bwoko cyangwa icyenewabo. Abacuruzi babikaga amafaranga yabo hanze y’igihugu ariko ubu ibintu byarahindutse, imisoro yinjiraga mu isanduku ya leta ntiyarengaga byibuze miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda. Icyo gihe hari banki eshatu gusa kandi ebyiri zari iza Leta naho imwe ari iya Habyarimana n’inshuti ze! Ariko ubu ibintu byarahindutse, ntawubuzwa kubona amadovize kandi atabanje kubisabira uburenganzira, ibigo bya Leta byeguriwe abikorera. Ubundi mbivuze neza Hari “New model: Night and Day”.
Ibijyanye n’umutungo afite
Ministri Francois Kanimba amaze imyaka 29 akora muri Leta, yakoreye Leta ya Habyarimana ari muri Ministeri y’Igenamigambi none ubu ni Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.
Ni umwe mu bayobozi b’igihugu bavugana ubwisanzure haba mu kazi ashinzwe ndetse n’ibireba ubuzima bwe bwite.
Niwe muyobozi wa mbere wemeye kuvuga ku mutungo afite kandi yemera ko bishyirwa ahagaragara.
“Ntabwo nkennye rwose, sindi umucuruzi ariko nagiye ngira imirimo myiza impesha umushahara mwiza.”
Kanimba avuga ko afite inzu y’amagorofa atatu iri i Nyamagabe (Gikongoro), ifite agaciro ka miliyoni zisaga 150 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya mafaranga se yayakuye hehe?
“Bon…nagiye nzigama udufaranga nkiri guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, ku buryo natangiye kubaka mfite nka miliyoni mirongo irindwi, hanyuma mfata inguzanyo nayo ya miliyoni 70 n’andi make make nagiye nshyiraho yavaga ku mushahara wanjye.”
Minisitiri Kanimba kandi afite inzu atuyemo yubatse akora muri Banki Nkuru y’Igihugu n’indi nzu (yita akazu) iri ku Kacyiru yubatse kera agikora muri MINIPLAN(Ministeri y’Igenamigambi).
Kanimba avuga ko umushahara wa guverineri mukuru ari umushahara mwiza cyane dore ko uba uherekejwe n’andi mafaranga afasha umukozi mu buzima bwe bwa buri munsi (Prime).
Mu buzima busanzwe
Akiri mu ishuri yakundaga gukina basketball ariko ubu yabuze umwanya, icyakora abyuka saa kumi n’igice za mu gitondo agakora Gym tonic dore ko afite ibyuma iwe mu rugo.
Ni umukritso wo mu Idini ry’Abangilikani, ariko Umugore we n’abana be ni abayoboke b’idini gatolika bivuga ko buri cyumweru ajya mu misa ukwe naho abana n’umugore bakajya ahandi.
Atanga neza amaturo ariko icyacumi (1/10) kiramugora cyane.
Yashakanye na Nzabonimana Cecile, bafitanye abana bane aribo Umuhoza Nicole Kanimba, Fabrice Kanimba wiga civil engineering muri kaminuza ya Texas (USA), Eric Kanimba na Robert Kanimba biga muri Riviera High School.
Icyo atazibagirwa mu buzima
“Sinzibagirwa igihe Perezida yangiraga Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yantumiye iwe, arangije ampitishamo kuba Guverineri wa Banki y’igihugu no guhagararira u Rwanda mu kigega cy’imari (IMF) nka Executive Director, byaranshimishije cyane.
Iyo mba nshaka amafaranga nari guhitamo guhagararira u Rwanda muri IMF ariko nahisemo kuba Guverineri mukuru w’u Rwanda kuko numvaga aribwo namufasha neza (Perezida Kagame) kuko numvaga nagira uruhare mu guteza imbere igihugu cyanjye.”
Kanimba Francois utarigeze na rimwe aba umushomeri (abura akazi); avuga ko aramutse adakomeje kuba Minisitiri ndetse ntahabwe inshingano muri Leta; atazigera ajya gukorera imiryango mpuzamahanga nubwo imirimo yakoze ibimwemerera. Yumva ashaka kwigumira mu Rwanda.