Thomas Partey yarezwe ibyaha byo gufata ku ngufu abagore batatu mu Bwongereza

Thomas Partey, umukinnyi wo hagati w’umunya-Ghana wahoze akinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yarezwe ibyaha bikomeye byo gufata ku ngufu abagore batatu, ibyaha bivugwa ko byakozwe hagati y’umwaka wa 2021 n’uwa 2022.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza (Crown Prosecution Service) ndetse n’igipolisi cya Metropolitan Police, Partey ashinjwa ibyaha bitanu byo gufata ku ngufu n’ikindi kimwe k’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Iperereza ku byaha byarezwe Thomas Partey ryatangiye muri Gashyantare 2022, ubwo umugore umwe yatangaga ikirego ku gipolisi. Nyuma y’icyo kirego, abandi bagore babiri na bo baje gutanga ibirego bivuga ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Partey, byose bikaba byarabereye mu bice bitandukanye bya London hagati y’umwaka wa 2021 n’uwa 2022.

Thomas Partey w’imyaka 32 yafunzwe by’igihe gito muri Nyakanga 2022, ariko icyo gihe amazina ye ntiyigeze atangazwa ku mugaragaro. Ibyo byatumye akomeza gukinira ikipe ya Arsenal nubwo iperereza ryakomeje gukorwa mu ibanga. Amasezerano ye na Arsenal yarangiye ku ya 30 Kamena 2025, ariko iyi kipe yahisemo kutagira icyo itangaza ku birego bihari kugeza igihe inkiko zizatangira kubikurikirana mu buryo bweruye.

Biteganyijwe ko Thomas Partey azitabira urubanza rwa mbere tariki ya 5 Kanama 2025, imbere y’urukiko rwa Westminster Magistrates’ Court ruherereye i London. Umunyamategeko we, Jenny Wiltshire, yatangaje ko umukiriya we yahakanye ibyaha byose aregwa, kandi ko yiteguye kubisobanurira urukiko, mu rwego rwo gusigasira izina rye. Uyu munyamategeko yavuze ko Partey yagiye afatanya n’inzego z’umutekano n’itangazamakuru kuva iperereza ryatangira, kandi ko yizeye ko ukuri kuzamenyekana.

Mu butumwa bwatangajwe n’ubushinjacyaha bwa Crown Prosecution Service, abantu basabwe kwirinda gutangaza amakuru y’uru rubanza ku mugaragaro cyangwa gukwiza ibihuha bishobora kubangamira imigendekere y’ubutabera. Bavuze ko nubwo ibirego bikomeye, ukekwa afatwa nk’ufite uburenganzira bwo kutaryozwa icyaha kugeza igihe urukiko rumuhamije icyaha mu buryo bweruye.

Thomas Partey yakiniye Arsenal kuva mu 2020 ubwo yageraga muri iyo kipe avuye muri Atlético Madrid yo muri Espagne. Yabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi ku mukino wo hagati w’Arsenal, ariko ibibazo by’imvune ndetse n’ibi birego by’ihohoterwa biri mu byatumye ibikorwa bye bya siporo bitagenda neza mu mezi ashize.

Inkiko zizatanga umwanzuro w’ukuri kuri aya makimbirane yagiye amugiraho ingaruka zikomeye mu mwuga we no ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bakomeje kugira icyo babivugaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *