Ku wa 11 Nyakanga 2025, ubwo hizihizwaga umunsi wa cyenda wahariwe kurwanya ruswa muri Afurika, Transparency International yandikiye ibaruwa ifunguye abayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ibasaba kongera imbaraga mu rugamba rwo guhashya ruswa isenya imibereho y’abaturage b’uyu mugabane.
Iyi baruwa yaturutse ku Bunyamabanga Bukuru bwa Transparency International ku bufatanye n’amashami yayo 28 akorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Yari igamije gukangurira AU gukomeza gushyira imbere ibikorwa bihesha agaciro umuntu, by’umwihariko binyuze mu kurwanya ruswa mu nzego zose z’ubuzima.
Transparency International yashimye AU kuba yarahisemo insanganyamatsiko y’umwaka wa 2025 igira iti “Ubutabera ku Banyafurika n’Abakomoka ku Banyafurika biciye mu Kwishyurwa,” ndetse n’iy’umunsi nyirizina wahariwe kurwanya ruswa igira iti “Kurengera Agaciro k’Umunyafurika mu Kurwanya Ruswa.” Izi nsanganyamatsiko zombi zigaragaza ubushake bwa AU bwo guha agaciro imibereho y’abaturage no kubashyira ku isonga.
Muri iyo baruwa, Transparency International yibukije ko ruswa yangiza uburenganzira bwa muntu mu buryo butandukanye, ariko ikagira ingaruka zikomeye ku batishoboye kurusha abandi. Yavuze ko abagore, abakobwa n’imiryango itishoboye aribo bahura n’ingaruka zikabije, cyane cyane mu bijyanye no kubona serivisi z’ubuzima, uburezi n’ubutabera.
Transparency International yahamagariye Komisiyo ya AU gukorana bya hafi n’Inama Ngishwanama Ishinzwe Kurwanya Ruswa (AUABC) hamwe n’Akanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Afurika (ACHPR), kugira ngo habeho politiki zihamye zikumira ruswa kandi zishingiye ku mahame y’ubutabera, umucyo n’ubwisanzure kuri buri wese. Yanagarutse ku kamaro ko gushyira imbere ibikorwa bifasha abaturage kubona serivisi z’ibanze mu buryo bungana kandi budaheza, hagamijwe guteza imbere ubutabera rusange n’imiyoborere iboneye.
Transparency International yongeye kwiyemeza gukomeza ubufatanye na AU n’izindi nzego zirimo AUABC, ACHPR n’ibigo bya leta birebana n’uburenganzira bwa muntu n’ibyo kurwanya ruswa. Yasabye ibihugu bigize AU gukora ibishoboka byose kugira ngo ruswa icike burundu mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage.
Yarangije ibaruwa yizeza abayobozi ba Afurika ubufatanye mu guharanira umugabane utarangwamo ruswa, aho buri muturage agira ijambo, agahabwa serivisi zinoze kandi atagombye gutanga ruswa kugira ngo abone ibyo yemerewe n’amategeko.
