Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko azitabira umukino wa nyuma wa Club World Cup uzaba ku cyumweru i East Rutherford, New Jersey, mu gihe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ryatangaje ko ryamaze gufungura ibiro byaryo muri Trump Tower iherereye i New York.

Iri rushanwa ryaguwe, rikaba ririmo amakipe menshi akunzwe ku isi, ribonwa n’abatari bake nk’ikizamini cy’itegurwa ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Kanada na Mexique, cyitezweho kwakira amakipe 48 y’ibihugu, ari na yo menshi mu mateka.
Umukino wa nyuma utegerejwe ku cyumweru uzabera kuri MetLife Stadium, ahasanzwe hakinira amakipe ya NFL ya New York Jets na Giants, akaba ari naho hateganyijwe kubera umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi umwaka utaha.
“Nzajyayo kureba uwo mukino,” Trump yabwiye abanyamakuru ubwo yari mu nama y’abagize guverinoma kuri uyu wa Kabiri.
Aya makuru aje nyuma y’umunsi umwe Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, atangaje ko FIFA yafunguye ibiro byayo bishya muri Trump Tower, aho igikombe cya Club World Cup kizaba kigaragazwa kugeza ku mukino wa nyuma.
“Twahawe ubufasha bukomeye cyane na Leta ndetse na Perezida, binyuze mu itsinda rihuriweho na White House ryita ku Igikombe cya FIFA Club World Cup ubu, ndetse n’Igikombe cy’Isi cya 2026,” Infantino yagize ati.
Perezida Trump ntiyigeze ajya kure y’imyidagaduro y’imikino ikomeye muri manda ye ya kabiri. Muri Gashyantare yabaye Perezida wa mbere uri ku butegetsi witabiriye umukino wa Super Bowl, ndetse muri Gicurasi yatangaje ko umujyi wa Washington D.C. ariwo uzakira igikorwa cyo gutoranya abakinnyi bashya (NFL Draft) cya 2027, abitangariza mu biro bye byo muri White House.
