Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko hashyizweho uburyo bworohereza abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko kwimenyekanisha ku bushake kugira ngo basubizwe mu bihugu byabo.

Trump yakomeje asaba abantu bose bari muri USA mu buryo butemewe kwigaragaza
Ati, “umuntu uwo ari we wese uri hano mu buryo butemewe yigaragaze ajye ku kibuga cy’indege bamuhe itike y’ubuntu asohoke mu gihigu cyacu. Twashyizeho imirongo ya telephone y’ubuntu mwahamagara bakabaha tike z’ubuntu zizabajyana mu bindi bihugu.”

Trump kandi yongeye kwikoma mugenzi we yasimbuye, Perezida Biden kuba yaratanze VISA ku bimukira ndetse anagaragaza amadolari USA izazigama niramuka yirukanye abo bantu.
Yavuze kandi ko abazafata icyemezo cyo kuguma muri USA bazahura n’isanganya rikomeye ry’ibihano byaba iby’ubukungu, amategeko ndetse no gufungwa cyangwa kwimurirwa ahandi hantu batakishimira
Ati, “Ndababuriye mwese. muteganye ingendo, musabe amatike nonaha, ntitubashaka muri USA, icyakora niba muri beza tuzabafasha kugaruka.”