
Mu gihe ibibazo bya dipolomasi bikomeje gufata indi sura hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, hatangajwe ko ubutegetsi bwa Donald Trump bwasabye Perezida wa Tayiwani, Lai Ching te, kudahagarara mu Mujyi wa New York mu gihe yari afite urugendo rwo gusura ibihugu byo muri Amerika ya ruguru n’iy’Amajyepfo. Iyi nkuru yamenyekanye muri Nyakanga 2025 ubwo bamwe mu bayobozi bo muri Amerika, batashatse ko amazina yabo atangazwa, bemezaga ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kutarakaza Beijing mu gihe ibiganiro by’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Amerika bikomeje kwitabwaho cyane.
Perezida Lai yari afite gahunda yo gusura Paragwayi na Guatemala, ibihugu bifite umubano wa dipolomasi na Tayiwani, gusa urugendo rwagombaga guca muri Amerika rwasabaga ko ahagarara i New York, nk’uko byari bimenyerewe ku bayobozi ba Tayiwani bagiye basura ibihugu binyuranye. Gusa ubwo amakuru yageze ku bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byavuzwe ko White House yahise isaba ko iyo gahunda ihindurwa, Tayiwani igomba kugenzura uburyo Perezida wayo atajya mu Mujyi wa New York.
Abasesenguzi ba politiki bemeza ko iki cyemezo gishingiye ku bwoba Amerika ifite bwo kutarakaza u Bushinwa, cyane cyane mu gihe ibihugu byombi biri mu biganiro bikomeye bigamije gukemura amakimbirane y’ubucuruzi ndetse n’ibibazo birebana n’ikoranabuhanga. Bamwe mu banyapolitiki bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika bamaze gutangaza ko babona iki cyemezo nk’ikimenyetso ko ubutegetsi bwa Trump bworoheje cyane imbere ya Beijing, bikaba bishobora guha imbaraga u Bushinwa mu kugerageza gutiza imbaraga umwuka w’ubwigenge Tayiwani yagiye ikomerezaho kuva mu myaka myinshi ishize.
Nubwo ubutegetsi bwa Tayiwani bwatangaje ko impamvu nyamukuru yo guhagarika urugendo ari ibibazo by’ingendo n’ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza biherutse, bamwe mu bantu b’imbere muri guverinoma bemereye ibinyamakuru mpuzamahanga nka Financial Times, Reuters na The Guardian ko icyemezo cyavuye kuri Leta ya Trump. Ni ibintu byatunguye benshi, kuko Amerika isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Tayiwani mu rwego rw’umutekano n’ubukungu, ndetse Tayiwani ikaba ibona Amerika nk’ikiraro cyo guhagarara imbere y’ibikangisho by’u Bushinwa.
Ku rundi ruhande, ibiro bya Perezida Trump ntibyigeze bitangaza byinshi kuri iyi ngingo, gusa amakuru yagiye atangazwa agaragaza ko n’ubwo hari ibiganiro bikomeye n’u Bushinwa, Perezida Trump ashobora no kugirira uruzinduko i Beijing mu minsi iri imbere, mu rwego rwo kunoza umubano n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Icyakora abasesenguzi baravuga ko ibyo bishobora kuza ku kiguzi gikomeye ku mubano wa Amerika na Tayiwani, ndetse bikaba byerekana uburyo politiki y’akarere k’Aziya-Pasifika ikomeje guhindagurika bitewe n’inyungu z’ubukungu n’umutekano mpuzamahanga.
Amakuru aturuka muri Kongere ya Amerika avuga ko bamwe mu badepite n’abasenateri batangiye kotsa igitutu White House basaba ibisobanuro ku mpamvu nyirizina yatumye Tayiwani ibangamirwa muri ubwo buryo. Abatavuga rumwe na Trump bavuga ko bishobora kuba intangiriro yo guha icyuho u Bushinwa bwo gukomeza kwigarurira Tayiwani mu buryo bwa politiki n’ubukungu.