Trump yashimye Perezida wa Liberia kuvuga icyongereza neza bitera impaka ku mugabane wa Afrika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimye Perezida wa Liberia, Joseph Boakai, uburyo avuga Icyongereza, ibintu byateje impaka n’impaka zikomeye hirya no hino muri Afurika.

Trump na Bokakai bahuriye mu nama yahuje Trump n’Aba Perezida batanu bo muri Afrika

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo Trump yakiraga abakuru b’ibihugu batanu bya Afurika muri White House. Trump yahagaze imbere ya Boakai aramubaza ati: “Uvuze Icyongereza neza cyane, birumvikana kandi ni byiza. Wacyize he kuvuga neza kuriya?”

Boakai yahise amusubiza ko yize muri Liberia, igihugu gifite Icyongereza nk’ururimi rw’Igihugu. Trump yagaragaje gutungurwa avuga ati: “Biratangaje, hari n’abandi bari hano ku meza batavuga neza nk’uko wowe ubivuga.”

Liberia yashinzwe mu 1822 n’ishyirahamwe ry’Abanyamerika ryitwaga American Colonization Society rari rigamije gusubiza abirabura b’abacakara bahawe ubwigenge muri Amerika ku mugabane wa Afurika. Liberia yigenga kuva mu 1847, kandi nubwo harimo indimi zitandukanye, Icyongereza ni ururimi rw’igihugu.

Gusa, abatuye Liberia n’abandi Banyafurika batari bake bafashe amagambo ya Trump nk’agasuzuguro. Archie Tamel Harris, umunyarubyiruko w’inararibonye muri Liberia yabwiye CNN ati: “Numvise nsuzuguriwe. Igihugu cyacu kivuga Icyongereza. Ibyo yavuze si ishimwe, ahubwo ni ukutwemera nk’abatazi ibyo bavuga.”

Undi mudiplomate wa Liberia utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko “amagambo ya Trump atari akwiye ku mukuru w’igihugu uvuga Icyongereza nk’ururimi rwe kavukire.” Yongeyeho ko “yumvikanaga nk’ubwishongozi ku mukuru w’igihugu cya Afurika.”

Veronica Mente, umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo, yanditse ku rubuga X (Twitter) ati: “Ni iki cyabuza Perezida Boakai guhaguruka agasohoka?”

Ibiro bya Perezida wa Amerika bisobanura amagambo ya Trump

Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Trump ku bijyanye na Afurika, yavuze ko amagambo ya Perezida Trump atari agambiriye guca intege, ahubwo ko abayobozi bose bari aho “bashimishijwe cyane n’uburyo Perezida Trump yabitayeho.”

Anna Kelly, umuvugizi wungirije wa White House, yavuze ko amagambo ya Trump yari “ishimwe riturutse ku mutima,” asaba abanyamakuru “gushyira mu gaciro kuko Perezida Trump amaze gukora byinshi mu guteza imbere Afurika kuruta ibyo Joe Biden yakoze mu myaka ine.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Liberia, Sara Beysolow Nyanti, yavuze ko Perezida Boakai “ntacyo yafashe nk’agasuzuguro” ndetse ko “abantu benshi batumva imipaka y’indimi n’imiterere y’ururimi muri Afurika.”

Yakomeje agira ati: “Perezida Trump yumvise umwihariko w’icyongereza cya Liberia kirimo imizi y’icyongereza cy’Abanyamerika. Kuri twe, byari nko kubona umuntu ushimira ko tuvuga ururimi rwe neza.”

Trump asanzwe ashimira abayobozi uko bavuga Icyongereza

Si ubwa mbere Trump avuze amagambo nk’aya. Yigeze kubaza Chancelier wa Allemagne, Friedrich Merz, niba Icyongereza cye ari cyiza nk’uko avuga Igifaransa, Merz amusubiza aseka ati: “Ngerageza kuvuga neza uko nshoboye.”

Mu mwaka wa 2015, Trump yavuze mu mpaka za perezida ko “Amerika ari igihugu kivuga Icyongereza,” ndetse muri Werurwe 2025 yasinyiye itegeko rigena Icyongereza nk’ururimi rwemewe n’igihugu.

Trump kandi yigeze kuvugwaho amagambo asebya Afurika. Mu 2018, yavuzweho gusuzugura abimukira baturuka muri Afurika abita abaturuka mu bihugu “bitagira isuku.” Mu Gushyingo, yabwiye Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, amagambo yuzuyemo ibinyoma avuga ko abahinzi b’abazungu barimo kwicwa mu gihugu cye.

Perezida Boakai yashyigikiye Trump

Icyakora, muri uwo muhango Trump yagaragaje imvugo ihabanye n’iyo yigeze gukoresha mbere, ashimira ibihugu nka Gabon, Guinea-Bissau, Liberia, Mauritania, na Senegal, avuga ko ari “ibihugu bifite ubutunzi bwinshi, abantu beza, ubutaka bwiza n’amahirwe y’iterambere.”

Perezida Boakai nawe yavuze amagambo yuje kumushyigikira, agira ati: “Liberia yizeye gahunda yo kongera kugarurira Amerika icyubahiro, ‘Make America Great Again.’”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *