
Perezida Donald Trump yongeye kugaragaza umwuka w’igitutu mu mubano w’Ubuhindi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yasabaga ko Ubuhinde buhagarika kugura peteroli iva mu Burusiya, bitaba ibyo agashyiraho imisoro ihanitse ku bicuruzwa byayo.
Mu magambo ye, Trump yavuze ko yiteguye gushyiraho imisoro ya 25% cyangwa irenga ku byoherezwa mu mahanga biva mu Buhindi, kuko ngo iki gihugu gikomeje kugura peteroli y’u Burusiya kikayikoresha mu buryo bubinjiriza amafaranga menshi, nticyite ku ngaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine ku basivili.
Nyamara Minisitiri w’Intebe w’Ubuhindi, Narendra Modi, yahise asubiza avuga ko ibyo Amerika isaba bidafite ishingiro kandi bidahuje n’inyungu z’igihugu cye. Yashimangiye ko Ubuhindi buzahora buharanira politiki y’ubwigenge mu byemezo bya dipolomasi, buzwi nka “strategic autonomy”, kandi ko budateganya guhindura umubano w’ubucuti n’u Burusiya wamaze imyaka myinshi ukubakwa mu bijyanye n’ingufu, ubucuruzi ndetse n’ubufatanye bwa gisirikare.
Ubuhindi buvuga ko impamvu bugura peteroli y’u Burusiya ari uko ibihugu byo mu Burengerazuba byanze kuyigura nyuma y’intambara ya Ukraine, bigatera umwanya wo kubona aya mavuta ku giciro gito ku masoko mpuzamahanga.
Ibi ngo byafashije kugabanya ibiciro imbere mu gihugu no kurinda ubukungu bwaho ibihombo bikomeye. Leta ya Modi inashinja ibihugu bya Amerika n’u Burayi kugira amahame abiri, kuko nubwo byasaba Ubuhindi guhagarika kugura peteroli y’u Burusiya, na byo bikomeje kugura ibindi bicuruzwa bifite agaciro bikomoka muri icyo gihugu, birimo gazi ya LNG, palladium ndetse na uranium.
Ku ruhande rwa politiki mpuzamahanga, Modi yemeza ko guhindura isoko rya peteroli bikava mu Burusiya bigasimbuzwa irituruka mu bindi bihugu, nka Amerika cyangwa Canada, bidashoboka mu gihe gito kuko bisaba ibikorwaremezo bishya no guhindura uburyo bwo gutunganya ayo mavuta mu nganda. Ndetse ngo kubyihutisha byateza ingaruka zikomeye ku bukungu no ku baturage b’Ubuhindi.
Iyi mvururu hagati ya Trump na Modi iza mu gihe umubano w’Ubuhindi n’Amerika wari usanzwe ufatwa nk’ufite akamaro kanini mu bijyanye n’ubucuruzi n’umutekano, ariko ikimenyetso cy’uko inyungu z’ibihugu bishobora guhura cyangwa kugongana bitewe n’imyanzuro y’ubutegetsi. Modi ahamya ko nubwo Ubuhindi buzakomeza gukorana n’Amerika, budateze gusiga inyungu zabwo z’ubukungu n’umutekano w’ingufu.