Trump Yasubitse Imisoro ku Bicuruzwa biva mu Buyapani na Koreya y’Epfo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yongeye gusubika ishyirwa mu bikorwa ry’imisoro ihanitse ku bicuruzwa biva mu bihugu by’amahanga birimo Ubuyapani na Koreya y’Epfo. Iyi myanzuro ibaye mu gihe igihe cy’iminsi 90 cyari cyahawe ibiganiro cyari kigiye kurangira muri iki cyumweru.

Nk’uko byemejwe n’ibiro bya Perezida, White House, Trump yohereje amabaruwa 14 yandikiwe ibihugu bitandukanye, abamenyesha ko iyo misoro mishya yagombaga gutangira ku itariki ya 1 Kanama. Gusa yagaragaje ko iyo tariki ishobora guhinduka bitewe n’uko ibiganiro hagati y’Amerika n’ibihugu birebwa n’iyo misoro byagenda.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Perezida Trump yavuze ko adafunze imiryango ku biganiro bishya. Yagize ati: “Baduhamagaye bavuga ko bashaka inzira yihariye. Twayumva. Twiteguye kumvikana.”

Abasesenguzi mu bukungu bavuga ko iyi politiki ari uburyo bushya Perezida Trump akomeje gukoresha mu gushaka amasezerano mashya y’ubucuruzi, aho akoresha igitutu cy’imisoro nk’intwaro yo gusunika ibiganiro. Umuhanga mu bukungu Adam Ahmad Samdin wo muri Oxford Economics yavuze ko gutinda kwayo masezerano atari igitangaza kuko asaba ubushishozi n’igihe kirekire, bitewe n’uko aba arimo ibijyanye n’ubucuruzi bwagutse. Yongeyeho ko ibyo Vietnam n’u Bwongereza bagezeho ari intambwe ya mbere yo gutegura ibiganiro birambuye.

Trump yasobanuye ko igipimo cy’imisoro gishobora guhinduka, bitewe n’umubano igihugu gifitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ati: “Ugereranije n’uko duhagaze mu mubano, imisoro ishobora kuzamuka cyangwa kumanuka.”

Perezida Trump akomeza gusobanura ko iyi misoro igamije kurengera inganda zo mu gihugu no guteza imbere akazi imbere mu gihugu. Ariko abahanga mu bukungu barimo Vasu Menon wo muri banki ya OCBC bavuga ko ingaruka zabyo zishobora kuba mbi imbere mu gihugu, zirimo izamuka ry’ibiciro ndetse no kugabanuka kw’ubucuruzi mpuzamahanga.

Ku wa Mbere, isoko ry’imari muri Amerika ryagaragaje igabanuka, aho imigabane ya Toyota yagabanutseho 4%, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’impungenge ziterwa n’iyo misoro. Ubuyapani ni igihugu cya gatanu ku rutonde rw’ibihugu byohereza ibicuruzwa byinshi muri Amerika, aho mu mwaka ushize bwohereje ibifite agaciro ka miliyari $148. Koreya y’Epfo na yo iri mu bihugu 10 bya mbere.

Nubwo imisoro ikomeje kuba igikoresho cya politiki y’ubucuruzi ya Donald Trump, abasesenguzi baracyategereje kureba niba koko izagira umusaruro wifuzwa ku bukungu bw’Amerika, cyangwa niba izaba intandaro y’ihungabana ry’ubucuruzi mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *