Trump Yemeje Umugambi wo Kugaba Igitero kuri Iran, Ariko Ntiyatangaje Igihe Nyacyo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeye umugambi w’ibanga wo kugaba igitero kuri Iran.

Nk’uko byatangajwe na The Wall Street Journal ku wa 18 Kamena 2025, Trump yahaye uburenganzira abasirikare n’inzego z’iperereza gutegura igitero cyagabwa ku kigo cya Iran gikora ubumara bwa Uranium cyitwa Fordow, kiri munsi y’urutare mu misozi. Iki kigo kigarukwaho kenshi mu mpungenge z’uko Iran yaba iri gukora intwaro za kirimbuzi (nukleyeri). Nubwo umugambi wemerewe, Trump ntabwo yari yatanga itegeko rya nyuma (final order) kugira ngo igitero gitangire.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Trump yagize ati: “I may do it. I may not do it. Nobody knows what I’m going to do.” Aha yashatse kwerekana ko nubwo yiteguye kugaba igitero, ashaka ko abanzi be bibaza igihe, aho n’uburyo byakorwa. Abategetsi ba Amerika bavuga ko igikorwa gishobora gukorwa vuba cyane, ndetse hari ibimenyetso by’uko indege za gisirikare zirimo n’izitwara intwaro ziremereye nka B‑2 Spirit ziteguye kugaba ibitero. Hari kandi intwaro ziremereye nk’iyo bita GBU-57 (Massive Ordnance Penetrator), ishobora kurasa ku ma site yihishe cyane nk’iya Fordow.

Iran, binyuze mu bayobozi bayo bakuru, yagaragaje ko itazigera yemera gushyirwaho igitutu cyangwa kwinjira mu biganiro ifashwe ku ngufu. Umuvugizi wa guverinoma ya Iran yavuze amagambo agaragaza ko igitero cya Amerika gishobora gutuma havuka intambara nini mu Burasirazuba bwo Hagati. Uretse ibyo, ibihugu by’u Burayi na bimwe mu banyapolitiki bo muri Amerika ubwabo basaba Trump gutekereza ku ngaruka z’iki gikorwa, cyane cyane ko kitanyuze muri Kongere kandi cyaba gihungabanya amahoro mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *