Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye kongera umusoro ku bicuruzwa byinjira muri leta zunze ubumwe za amerika biva muri koreya yepfo n’ubuyapani. uyu musoro urazamuka ugere kuri 25% nkuko byatangajwe na White House ku cyumweru,iri zamuka ry’imisoro rije mu gihe agahenge k’amezi atatu (90 days) Trump yari yatanze mu rwego rwo gufasha ibihugu bitandukanye baganira ryari rigiye kurangira.nyuma yimvururu zatewe n’itangazo rya mbere, Trump yari yasinye ko iyo misoro ishyirwa ku ruhande kugira ngo habeho umwanya wo kuganira n’abayobozi b’ibindi bihugu .nubwo byari byitezwe ko imisoro mishya itangira gushyirwa mu bikorwa ku ya 9 Nyakanga, Trump yatangaje ko noneho bizatangira ku ya 1 Kanama 2025.Karoline Leavitt, umuvugizi wa White House, yavuze ko uretse Koreya n’ubuyapani, hari ibindi bihugu bigera kuri 12 bizandikirwa amabaruwa ku wa mbere, kandi izo nyandiko zizashyirwa ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo isi yose ibimenye. yavuze kandi ko hakiri andi mabaruwa menshi azoherezwa mu minsi iri imbere anongeraho ko nubwo hari abavuga ko kwimura itariki yo gutangira gushyira mu bikorwa iyo gahunda bishobora gutesha agaciro n’ingufu z’igitutu cya Trump, atari ko bimeze ko ahubwo telefoni ya perezida ihora ihamagara cyane, abayobozi bo mubice bitandukanye bamwinginga ngo bagere ku masezerano yo kutongera imisoro,” trump akomeje kugira ijambo rikomeye mu buryo bujyanye n’ubucuruzi n’ubukungu ku rwego mpuzamahanga gusa iyi gahunda nshya ishobora gukurura ubushyamirane mu bucuruzi nubwo ubutegetsi bwa Trump buvuga ko ari inzira ikomeye yo kurengera inyungu za amerika.
