
Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko yatangiye kureba niba hari amafaranga yari yaragenewe gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, ashobora kugaruzwa agakoreshwa ibindi ndetse n’adashobora kugaruzwa.
Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mushya, Keir Starmer, nk’uko byatangajwe na BBC.
Umuvugizi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza, yavuze ko amwe mu mafaranga yari yarabikiwe iyi gahunda azakoreshwa nk’ingengo y’imari y’Urwego rushya rushinzwe umutekano wo ku mipaka, rwitezweho gukumira abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Uyu muvugizi atangaje ibi, nyuma y’aho Minisitiri w’Umutekano imbere mu Bwongereza, Yvette Cooper, atangaje ko iyi gahunda iri gukorwaho isesengura ryimbitse.
Ati “Iyi gahunda yatanzweho miliyoni amagana, ariko birangira gusa hoherejwe abimukira bane babikoze ku bushake. Ubu twatangiye gukora igenzura kuri iyi gahunda yose. Ibizakurikiraho bizagezwa imbere y’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe gikwiriye.”
Kugeza mu 2023 Guverinoma y’u Bwongereza yari imaze guha u Rwanda miliyoni 249£ zizakoreshwa mu kwita kuri aba bimukira. Kugeza ubu ntibiramenyekana niba aya ari mu yo u Bwongereza bwifuza kugaruza.
