U Rwanda Rushobora Kwandika Amateka Mashya Nirwakira Amashami Amwe ya Loni

U Rwanda ruri mu nzira nziza yo kwinjira mu mateka mashya, nyuma y’uko rwagaragaje ubushake bwo kwakira amashami amwe n’amwe y’Umuryango w’Abibumbye, Loni. Ni icyemezo cy’ubutwari, kigamije guha umusanzu Isi mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu, iterambere, n’umutekano, binyuze mu kwegereza ibikorwa bya Loni ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni ibaruwa ishimangira ko u Rwanda rwiteguye guha ikaze ibikorwa n’inzego z’uyu muryango, rugatanga ibyangombwa byose by’ibanze nk’ibiro, ubudahangarwa, n’inyubako zo gukoreramo.

Impamvu Kigali Ikwiriye kwakira amashami amwe ya Loni

Kigali ni umujyi wihariye muri Afurika : utekanye, ugezweho, kandi worohereza ingendo mpuzamahanga. Iki gihugu gifite politiki itajegajega, inzego zikora neza, ndetse ishyira imbere serivisi z’inoze. Ibi byose byatuma abakozi b’amashami ya Loni babona aho gukorera hatekanye kandi hadahenze.

Inyungu ku Rwanda n’Isi muri rusange

U Rwanda nirumenyeka nk’igicumbi gishya cy’amashami ya Loni, ruzaba rubaye icyitegererezo muri Afurika mu gufasha Isi gukemura ibibazo byugarije ubuzima, ubukungu, n’impunzi. Kandi, bizafasha mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, binyuze mu kongera imirimo, kongera abashoramari, no gutuma u Rwanda ruba urubuga rw’ibiganiro mpuzamahanga.

Ibi byabaye mu gihe Loni iri muri gahunda yo kwimura bimwe mu biro byayo byo muri i New York n’i Geneva mu Busuwisi, aho igenda ihura n’ibibazo by’ingengo y’imari. Guhitamo Afurika, cyane cyane u Rwanda, ni uburyo bwo kwegera ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere kandi bifite ubushake bwo kuba ibisubizo kw’isi.

Ubutumwa ku Banyafurika n’Isi

Kuba u Rwanda rwatinyutse gusaba kwakira inshingano nk’izi ni ubutumwa bukomeye: Afurika irashoboye, kandi u Rwanda rushobora kuba intangarugero. Ni umwanya wo kugaragaza ko ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere bishobora gufata iya mbere mu kubaka amahoro arambye no gutanga ibisubizo bishingiye ku bumuntu.

  • Ese Isi Izumva Ijwi rya Kigali?
  • Ese Loni Izafata Icyemezo cyo kwimura amwe mu mashami yayo mu Rwanda?

N.B  Ni amateka mashya ashobora kwandikwa, kandi Kigali ishobora kuba igitabo cyayo cya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *