Ubudage bugiye gushyira misile ku ndege yihuta cyane izajya mu isanzure

Mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’indege rya Paris Air Show, sosiyete ebyiri zikomeye z’Abadage, Diehl Defence na POLARIS Raumflugzeuge GmbH, zatangaje ko zashyize umukono ku masezerano yihariye yo gukorana mu gukora indege itagira umupilote ishobora gutwara no kurasa misile za IRIS-T.

Iyi gahunda nshya yiswe Airborne Launching and Attack System (AirLAS), izahuza indege ya POLARIS yihuta cyane, ishobora kongera gukoreshwa, n’umutwe wa misile zigezweho za IRIS-T, zisanzwe zikoreshwa n’indege z’intambara za gisirikare. Bivugwa ko iyi ndege izaba ifite ubushobozi bwo gukora ibitero byo mu kirere itoherejwemo umuntu, ikaba izafasha mu kurwanya no kurinda intambara zifashishije ikoranabuhanga rihanitse.

Mu itangazo ryasohowe ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa Diehl Defence, Helmut Rauch, hamwe na mugenzi we wa POLARIS, Dr. Alexander Kopp, bavuze ko iyi gahunda izatanga igisubizo gihendutse kandi cyihuse mu bijyanye no gukumira ibitero by’indege z’umwanzi. Bavuze ko AirLAS izajya ikoreshwa mu buryo butandukanye – mu kirere, ku butaka ndetse no mu mazi – byose bigamije kongera ubushobozi bw’ingabo n’umutekano w’igihugu.

“Uburyo bwa AirLAS buzaha ingabo ubushobozi bwo kugaba ibitero biri kure, bikozwe mu buryo bwihuse kandi bwizewe. Bizongera igihe indege ishobora kumara mu kirere nta muntu uyitwaye, bityo hirindwe gukoresha abasirikare aho bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga,” basobanuye.

Misile za IRIS-T, zakozwe n’u Budage kandi zikaba zikoreshwa n’ibihugu byinshi bya NATO, zizwiho ubuhanga bwo kurasa indege zindi ziri hafi (short-range) n’ubushobozi bwo guhinduranya icyerekezo mu kirere mu buryo bwihuse. Kuzishyira ku ndege itagira umupilote bizatanga uburyo bushya bwo kurwanya ibitero, by’umwihariko mu bice bigoye kugeramo.

Igeragezwa rya mbere ry’iyi ndege n’iyo misile biteganyijwe gukorwa mu kirere mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *