Nitwa Emmanuel, ndi umusore w’imyaka 29 nkorera i Kigali. Ubu maze imyaka ibiri n’igice nkundana n’umukobwa twahuriye mu rusengero. Mbere y’uko mubona, sinari nizeye ko umuntu yasenga akanasenga urukundo. Numvaga urukundo rutangirira mu nzira, kuri Facebook cyangwa mu buzima busanzwe, ariko Imana yanyeretse ko n’ahera habonekamo impano.
Icyumweru kimwe mu mpera za 2022, nari ndi mu materaniro nk’uko bisanzwe, niho namubonye bwa mbere. Yari yicaye imbere, yitonda, afite agatabo k’amasengesho. Ntabwo yagaragaraga nk’umuntu ushaka kugaragara, ariko imyitwarire ye, uko yasabaga n’ukuntu yashimiraga Imana, byandangaje.

Nyuma y’ayo materaniro, naramwegereye ndamusuhuza nk’umuntu usanzwe. Naramubajije amazina ye aransubiza yitonze, ambwira ko yitwa Claudine, ko ari umukobwa wimenyereza akazi mu kigo gito cyigenga. Ikiganiro cyacu cyabaye gito, ariko umutima wanjye waramwishimiye.
Naramusezeye ariko sinamusabye numero uwo munsi. Ariko mu cyumweru gikurikiyeho naramubonye nanone. Igihe cyarageze turaganira, dusangira ibyo twumva Imana itwigisha, uko twumva tugomba kubaho neza n’icyo dusaba Imana mu buzima. Twatangiye kuvugana gahoro gahoro, ari nako twisobanurira intumbero yacu mu rukundo: ko tutari gushaka gukundana gusa, ahubwo ko twashaka urukundo rwubaka.
Ikintu cyankoze ku mutima ni uko Claudine atigeze anyishushanyaho kubera uko meze, cyangwa ibyo mfite. Yanyemereye ko ankunda nk’uko ndi, ko ikimushimisha ari uko twasenga tukagirana urukundo rufite intego. Ibyo byatumye menya ko naronse umukobwa udasanzwe utarambirwa no gutegereza, utambara imyambaro yicisha bugufi ariko yuje ubwenge, wubaha Imana, kandi ufite icyerekezo.
Ubu hashize imyaka ibiri n’igice dukundana. Tugira amasengesho ya buri cyumweru twembi, tuganira ku hazaza, kandi twatangiye gufatanya kwishyura aho ubukwe buzabera byose tubikesha isengesho, kuko twahuriye ahera kandi nakomeje kwiga imico ye ,nsanga ntiyishushanya n’ukwiye kuzitwa mama wabange ubuziraherezo
Inama yanjye: Niba uri mu rusengero, ntukarye iminwa. Imana ishobora kukuzanira urukundo rwawe . Gusa ujye ubanza usenge, umenye ko umutima wawe utari gukurikira amarangamutima gusa, ahubwo unareba icyerekezo. Kuko aho urukundo rwubakiye ku Mana, ntirusenya, rurakomera.
Wowe se wigeze guhura n’uwo ukunda mu rusengero? Cyangwa uracyategereje uwo umutima wawe ukeneye? Tugezeho ubuhamya bwawe kuri Lazizi.news, dutange ibyiringiro ku bandi.