
Mu buzima bwa buri munsi, hari amagambo make ariko akubiyemo ukuri kwinshi kurusha amagambo ibihumbi. Umwe muri yo ni uyu wa Mark Twain wavuze ati: “Ineza ni ururimi n’abatumva bashobora kumva, ndetse n’abatabona bashobora kubona.” Aya magambo ashimangira ko ubwungwaneza atari amagambo gusa, ahubwo ari icyemezo gifatwa n’umutima kandi kikagira umumaro mu buzima bwa buri wese.
Ubungwaneza ni nk’urumuri mu mwijima. Ntibisaba ubushobozi bwo kuvuga, kumva cyangwa kubona. Bisaba gusa umutima ushobora gutekereza undi no kumva ko buri muntu wese akwiye kubahwa, gusabana no gufashwa. Igihe gito cyo kwita kuri mugenzi wawe gishobora kugira uruhare runini mu guhindura uko yitekerezaho cyangwa uko abona isi.
Mu muryango nyarwanda, indangagaciro z’ubwubahane, ubumwe n’ubufatanye byahoze ari inkingi ya mwamba mu mibereho myiza. Ariko uko isi igenda yihuta, hari ubwo dukura amaso ku gaciro k’ubungwaneza. Iyo umuntu afashije mugenzi we adategereje ishimwe, ni ho urwo rurimi rwa “ineza ivugira mu mutima” rugaragara neza.
Ibyiza by’ubungwaneza ntibigarukira ku wo bwakorewe gusa. N’uwabukoze aboneramo umunezero. Ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko gufasha abandi no kwitanga bituma umuntu agira ibyishimo birambye, bigabanya stress ndetse bikarinda indwara zimwe na zimwe z’umutima n’umunaniro w’amarangamutima.
Ubungwaneza si iby’abafite byinshi gusa. Ni iby’umutima. Gusekera umuntu, kumwumva, kumwihanganira cyangwa kumutega amatwi, ni ibikorwa bito bigira ingaruka nini. Buri wese ashobora kubukora, kandi iyo abikoze bihindura imibanire y’abantu, bikubaka icyizere n’ubumwe mu muryango mugari.

Turi mu gihe gikeneye cyane ubungwaneza. Isi yuzuye amagambo akomeretsa, imbuga nkoranyambaga zifite induru z’uburakari, n’imibereho yihuta ituma abantu bibagirwa ko umutima w’impuhwe ari wo shingiro ry’iterambere rirambye. Iyo umuntu ahisemo ineza aho guhangana, aba yahisemo kubaka aho gusenya.
Hari ingero nyinshi z’abantu basize amateka meza bitewe n’uko bagize ubungwaneza. Nubwo batari abakire cyangwa abavuga rikijyana, ibikorwa byabo byoroheje byatumye abandi bagira icyizere cyo kongera guhumeka, kongera kwizera bagenzi babo no kubona agaciro kabo. Nibyo Mark Twain yashatse kuvuga ineza igera no ku batabasha kuvuga uko bababaye.
Ubungwaneza ntibugira umurongo ntarengwa. Bugera no ku bantu batigeze babwibonamo mbere. Iyo utanze igikorwa cy’ineza, uba utanze urumuri ruba rushobora gukomeza kugenda rucanwa no mu bandi. Bityo, ineza igahinduka umuzenguruko utarangira, utembera mu bantu batandukanye, ukora ku mitima, ndetse n’iyo itavuga.
Twese dufite ubushobozi bwo kuba abavugizi b’ubungwaneza. Si itegeko kuba umunyabubasha cyangwa umunyacyubahiro kugira ngo ugire impinduka nziza. Bihereye ku mutima ku cyemezo cyo kuba umuntu mwiza mu buryo bworoshye ariko bufite uburemere. Nibyo koko, ubungwaneza bwumvwa n’amatwi yose, ndetse n’imitima itavuga.