
Iyo uteye inkunga umukobwa kugira ngo yige, ntuba uri kumufasha gusa ahubwo uba uri gufasha n’umuryango we wose ndetse n’igihugu. Umukobwa utarize kenshi agira amahirwe make akaba yarongorwa akiri muto cyangwa agaterwa inda atabiteganyije. Ariko uwize, aba afite amahirwe yo kuba umuyobozi wihagazeho, umukozi w’umuhanga runaka, n’umuntu uvugira abandi.
Abakobwa biga neza bamenya uburyo bwo kwita ku buzima bwabo, bakarwanya imyumvire ibangamira igitsina gore, kandi bagaharanira uburinganire n’ubwuzuzanye. Uburezi bubaha ubushobozi bwo guhindura ubuzima bwabo no kugirira akamaro igihugu cyabo.
Ubujyanama n’inkunga bigenerwa abakobwa bifasha abatishoboye gukomeza amashuri. Uba ubahaye amahirwe yo kurangiza kwiga nta nkomyi, ndetse bagahabwa ibikoresho by’ishuri n’ibindi byose by’ ingenzi kugira ngo batsinde.

Umukobwa wize agira uruhare rukomeye mu iterambere ry’aho atuye. Aba urugero rwiza ku bandi, akaba n’ijwi ryabagenzi be. Agera kure mu rugamba rwo guhindura isi n’iterambere rirambye.
Iyo abakobwa bize, binjira mu mirimo bafite ubumenyi n’icyizere, bikagabanya icyuho cy’imishahara hagati y’abagabo n’abagore. Bibafasha kandi guteza imbere imiryango yabo, bikazamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.