
Muri iyi si itandukanye kandi ihujwe n’ikoranabuhanga, uburezi kuri bose bugaragara nk’imbarutso ikomeye mu gukemura ibibazo by’uburezi bugezweho. Ntabwo ari amagambo gusa, ahubwo ni uburyo bufatika bwo kwigisha bwubakiye ku kwemera no guha agaciro itandukaniro ry’abanyeshuri bose. Binyuze muri ubu buryo, abanyeshuri biga kubana n’abandi batandukanye nabo, bikabafasha kumva no kwemera isi barimo.
Uburezi kuri bose bushingiye ku ihame ryo guha umunyeshuri wese amahirwe angana ,nta kuvangura gushingiye uko umuntu yavutse, ubushobozi cyangwa uburyo abasha gufata mu mutwe, ahubwo bagahabwa amahirwe angana yo kwiga no kwiteza imbere. Ibi bisaba kuva mu buryo busanzwe bwo kwigisha buhuriweho na bose, ahubwo bigasimbuzwa uburyo bworoshye, bwihariye kandi bwita ku munyeshuri nk’umuntu wihariye.
Impamvu nyamukuru ituma uburezi kuri bose ari ingenzi ni uko bugabanya ivangura kandi bugateza imbere uburinganire. Iyo abanyeshuri bose bemerewe kwigira hamwe, bituma habaho ubushake bwo gukorera hamwe no kurandura imyumvire igayitse. Ibi bifasha kubaka ejo hazaza hatarangwamo ubusumbane cyangwa kwirema ibce.

Uretse uburinganire, uburezi kuri bose bunazamura ireme ry’uburezi ku banyeshuri bose. Bukoreshwa mu buryo butandukanye bwo kwigisha, butuma amasomo aba ashimishije kandi yoroshye kwigwa. Abanyeshuri biga gufatanya, kumva no kubaha abandi, ari byo bibafasha gukura neza no gutegura ejo hazaza heza.
Mu by’ukuri, uburezi kuri bose ntibureba amashuri gusa, ahubwo twese nk’umuryango mugari biratureba kuko bituma twubaha buri wese. Byigisha abanyeshuri gukundana, kubahana no kwakira itandukaniro. Mu gihe isi yacu ikomeza kwaguka no guhinduka, kwiga no kwigisha utavanguye . Ibi biha buri mwana agaciro n’uburenganzira bwe bukubahirizwa. Ni umurimo w’ineza, w’ubwitange kandi usiga impinduka nziza kuri buri munyeshuri.