Ubushakashatsi bushya bwemeje ko nta rugero rutekanye rw’inyama zitunganyirizwa mu nganda umuntu yemerewe kurya

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’itsinda mpuzamahanga ry’abashakashatsi bo muri Global Burden of Disease Study bwatangaje ku mugaragaro ko nta rugero na ruto rw’inyama zitunganyirizwa mu nganda umuntu ashobora kurya zitagira ingaruka mbi ku buzima bwe.

Ubu bushakashatsi bwashingiye ku isesengura ryimbitse ryakozwe ku bantu batandukanye ku isi, hagamijwe kureba uko imirire yabo ihuzwa n’ubuzima, by’umwihariko ku ndwara zidakira nk’umutima, kanseri na diyabete.

Inyama zitunganyirizwa mu nganda, zizwi mu ndimi z’amahanga nka “processed meats”, ni iziba zarakozwe cyangwa zatunganyijwe mu buryo bwihariye kugira ngo zirambe igihe kirekire, zongerewe impumuro cyangwa uburyohe. Muri zo twavuga nka sausages, bacon, hot dogs, ham, ndetse n’inyama z’inkoko cyangwa izindi ziba zarashyizwemo umunyu n’indi miti kugira ngo zirambe.

Abashakashatsi bagaragaje ko n’iyo umuntu yafata igice gito cyane cy’izi nyama buri munsi, bishobora kongera byago byo kurwara indwara zitandukanye. Bagaragaje ko umuntu urya nibura 50g gusa y’izi nyama ku munsi aba yongereye ibyago byo kurwara kanseri yo mu mara ku rugero rwa 18%, nk’uko byari byanagaragajwe na raporo ya World Health Organization mu 2015. Icyakora, ubushakashatsi bushya bwo bwarenze ku kugaragaza ingano runaka yateza ibyago, buvuga ko n’ingano nto cyane ishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu mu gihe kirekire.

Dr. Christopher Murray, umuyobozi w’iri tsinda ry’abashakashatsi, yavuze ko bifashishije amakuru ava mu bihugu bitandukanye, bakabona ko uburyo bwo kubara indyo yizewe (optimal diet) bugomba kurengera ubuzima aho kubuhungabanya. Yagize ati: “Kuva ubu, nta mpamvu n’imwe yemewe yo kwemeza ko hari urugero rutekanye rw’izi nyama umuntu yakoresha. Ikifuzwa ni uko abantu bamenya ko gutekereza ko kurya duke byaba nta ngaruka ari ukwibeshya.”

Ubu bushakashatsi bwakiriwe n’abantu batandukanye ku isi, harimo n’abashinzwe ubuzima rusange, abatanga inama ku mirire ndetse n’abakora politiki zishingiye ku buzima. Benshi bavuga ko ibi bigaragaza ko hakwiye gukorwa ubukangurambaga bukomeye bwo kwigisha abantu kurya neza no kugabanya cyangwa kureka burundu inyama zitunganyirizwa mu nganda.

Nubwo abantu benshi bahitamo izi nyama kubera uburyo zoroshye kubona no guteka, abahanga bavuga ko ari ngombwa kwigisha abaturage gusimbuza izi nyama ibindi biribwa bifitiye umubiri akamaro, birimo imboga, imbuto, ibinyampeke bitunganyijwe neza, amafi, n’inkoko idatekeshejwe amavuta menshi cyangwa ngo ishyirwemo imiti.

Ubu bushakashatsi butanga ubutumwa bukomeye ku isi yose, cyane cyane mu gihe indwara zifata umutima, kanseri n’izindi ndwara zifitanye isano n’imirire mbi zikomeje gufata indi ntera. Nubwo abantu bamwe bashobora gutekereza ko kurya gake bishobora kutagira icyo bitwara, abahanga bavuga ko ikizere nyacyo cy’ubuzima bwiza ari ukwirinda burundu izi nyama zitunganyirizwa, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’ejo hazaza.

Inyigo y’ubu bushakashatsi yatangajwe ku wa 2 Nyakanga 2025 nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Mail, inasaba inzego z’ubuyobozi n’abahanga mu by’ubuzima gushyiraho ingamba zikumira ikoreshwa ry’izi nyama ku isoko ndetse no gufasha abaturage guhindura imyumvire ku mirire iboneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *