Ubushyamirane bwa Politiki muri Zambiya bugaragaza ko nta bwubahane nyuma y’urupfu

Mu gihugu cya Zambiya, urupfu rw’uwahoze ari Perezida, Edgar Chagwa Lungu, rwagaragaje ko politiki yo muri icyo gihugu itakigira umupaka.

Nyuma y’uko Lungu atabarutse ku wa 5 Kamena 2025, ubwo yari mu bitaro byo muri Pretoria, Afurika y’Epfo, aho bivugwa ko yarwaye indwara y’umutima, byari byitezwe ko urwo rupfu ruba urwibutso rw’ubumwe n’ubwubahane hagati y’abagize Leta iriho n’umuryango wa nyakwigendera. Ariko siko byagenze.

Ubushyamirane bwatangiye gututumba ku bijyanye n’ahagombaga gushyingurwa Lungu, ndetse n’uburyo umuhango wo kumuherekeza wagombaga gutegurwa. Leta ya Zambiya yashakaga ko Lungu ashyingurwa mu gihugu cye, nk’umuyobozi wahoze akiyoboye, ariko umuryango we wahisemo ko aguma muri Afurika y’Epfo. Ibi byavuyemo impaka zagejejwe mu nkiko zo muri Pretoria, aho urukiko rwaje gufata icyemezo cyo guhagarika umuhango wo kumushyingura kugeza ku ya 4 Kanama 2025, ubwo urubanza ruzasomwa.

Ibyo bibazo by’ubwumvikane buke byaturutse ku mateka y’ubushyamirane bwa politiki hagati ya Lungu na Perezida uriho, Hakainde Hichilema. Bombi bahanganye mu matora atandukanye, harimo ayo mu 2016, aho Lungu yatsinze Hichilema, hanyuma muri 2021 Hichilema atsinda Lungu. Nyuma y’amatora yo mu 2016, Hichilema yigeze gufungwa igihe gito ashinjwa gushyamirana n’ibiro by’umukuru w’igihugu, ibintu byatumye habaho ubwumvikane buke butigeze bucika.

Urupfu rwa Lungu rwagombaga kuba umwanya wo kubabarirana no kugaragaza ubumuntu, ariko ahubwo rwabaye icyanzu cyagaragaje uko politiki ishobora kurenza imbibi, n’ubwo umuntu aba atakiriho. Umuryango wa Lungu washinje Leta gushaka kwiharira umuhango wo kumushyingura no kudaha agaciro ibyo baganiriye mbere. Hari n’abari batekereza ko Perezida Hichilema atari bushobore kwitabira umuhango wo kumuherekeza, bigatuma umuryango wumva ko aho ashyingurwa hagomba kugenwa n’abamwegereye, aho kubiharira Leta bari bafitanye amateka mabi.

Ibi byose byateje impaka zageze ku rwego mpuzamahanga, ubwo umurambo wa nyakwigendera wari ugiye kuzanwa muri Zambia ariko bikaburizwamo, maze inkiko zo muri Afurika y’Epfo zihagarika igikorwa cyo kumushyingura. Abenshi babibonye nk’ishusho y’uko ibihugu bikiri mu nzira y’ubwiyunge n’ubwubahane bishingiye ku mategeko n’uburenganzira bw’abantu, bikigaragaza ibikomere bya politiki y’igitugu no kudatandukanya urupfu n’amateka y’abantu.

N’ubwo Edgar Lungu yitabye Imana, politiki yahoranye muri Zambiya iracyari nzima, ndetse iracyabangamira amahoro n’ubwiyunge. Urupfu rwe rwari rukwiye kuba ikimenyetso cyo guhagarika ibibazo no gukomeza inzira y’ubumwe, ariko byarangiye rubaye urundi rukuta rwubatse hagati y’abatavuga rumwe, ku buryo bamwe bibajije niba koko hari ikintu politiki idashobora guhindura cyangwa gusenya.

Uru ni urugero rwerekana ko mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amavugurura ya demokarasi, hakiri imbogamizi mu gushyira imbere ubumuntu kuruta inyungu za politiki. Urupfu rwa Lungu si ikibazo cy’umuntu umwe gusa, ahubwo rugaragaza ikibazo rusange: kuba politiki itagiha agaciro abapfuye, ndetse ikabangamira no gutuza kw’imiryango yabo mu gihe cy’agahinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *