Ubuzima Bwanjye ni cyo Gishoro, Kuba Nkihumeka Biracyashoboka

Muri ibi bihe isi ihanganye n’ibintu butandukanye: imihindagurikire y’ikirere, indwara zitandura, umuvuduko w’amaraso, ubwigunge ndetse n’agahinda gakabije, ni ngombwa kwibutsa buri muntu ko ubuzima ari cyo gishoro cya mbere kurusha ibindi byose. Hari igihe dutekereza ko amafaranga, ibikorwa, imitungo cyangwa izina ari byo by’ingenzi, tukirengagiza ko nta na kimwe cyagira agaciro tudafite ubuzima.

Gufungura amaso buri gitondo, guhumeka ku buntu (oxygen), gutambuka ku maguru yawe,kumva ijwi ry’umwana wawe cyangwa undi wese ukuvugishije, ibi byose ni impano umuntu wese atagomba kwirengagiza. Biragoye kumva ko hari abantu benshi bahora mu bitaro, bifuza kubona umunsi umwe gusa wo gukora ibyo byose dusanzwe tubona nk’ibisanzwe.

Ni yo mpamvu kuvuga ngo “kuba nkihumeka biracyashoboka” ari nko kwemeza ko ufite amahirwe atangaje yo guhindura ubuzima bwawe. Nubwo waba uhanganye n’ibibazo by’ubukungu, ibikomere byo mu mutima cyangwa ibigeragezo byo mu buzima bwa buri munsi, kuba ugihumeka bivuze ko ugifite amahirwe yo kongera gutekereza, kwiyubaka no kugera ku nzozi zawe.

Hari igihe abantu barwara umutima, agahinda cyangwa umunaniro ukabije bikabatera kwiyanga no kumva ko ubuzima butagifite icyerekezo. Ariko nyamara, kuva ugifite ubuzima, ikizere cy’ejo hazaza kiracyahari. Ni ngombwa kwiga gusigasira ubwo buzima, tukabwita ho nk’uko twita ku gishoro cy’amafaranga. Tugomba kurya neza, gukora imyitozo, gusenga cyangwa gusabana n’Imana, kuruhuka neza no gukunda abandi.

Ubuzima si umurongo ugororotse. Ni urugendo rugoye ariko rufite agaciro. Nta rindi shingiro ryo kubaho rirusha kugira ubuzima buzira umuze kandi butuje. Imodoka nziza, inzu nini cyangwa imyambaro igezweho ntacyo byakumarira igihe umubiri wawe cyangwa umutima wawe wacitse intege. Gira ishema ryo kuba ugihumeka uyu munsi.

Wihangayika ngo hari ibyo utagezeho, wibuke ko kuba uriho ari intambwe ya mbere yo kugera ku byo wifuza. Ubuzima bwawe ni ryo shoramari rya mbere, ni bwo bushobora kuguha umunezero, amahirwe, gukunda, gusabana, no gukora ibyo wiyemeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *